Iran Vs Isirael: Iran yasanishije ‘drones’ yahanuye n’ibikinisho by’abana

Apr 20, 2024 - 09:58
 0
Iran Vs Isirael: Iran yasanishije ‘drones’ yahanuye n’ibikinisho by’abana

Iran Vs Isirael: Iran yasanishije ‘drones’ yahanuye n’ibikinisho by’abana

Apr 20, 2024 - 09:58

Leta ya Iran yagereranyije drones eshatu ziherutse guhanurwa n’igisirikare cyayo n’ibikinisho by’abana.

Izo ndege zahanuriwe mu kirere cyo mu Ntara ya Asfanah ibamo ibirindiro bikomeye by’igisirikare cya Iran n’ibikorwaremezo birimo ikigo gishinzwe ingufu za nucléaire, kuri uyu wa 19 Mata 2024.

Televiziyo y’iki gihugu yasobanuye ko izo drones ari izo mu bwoko bwa ‘UAVs’ zose zahanuwe kandi ko zitaturutse hanze y’igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amirabdollahiah, yagize ati “Ibyabaye mu ijoro ryakeye ntabwo ari igitero”, yongeraho ko izo drones “twari tumeze nk’ibikinisho by’abana bacu, si drones.”

Amirabdollahiah yasobanuye ko zarashwe n’abasirikare bashinzwe gukumira ibitero bituruka mu kirere bakorera muri Asfanah, ubwo zari zimaze kuguruka mu ntera ya metero zigera ku 100.

Hari abari batekereje ko ari igitero cyagabwe n’Ingabo za Israel, zisubiza ko cyo Iran yagabye ku gihugu cyazo tariki ya 13 Mata 2024, gusa ntacyo Leta ya Israel yigeze ibivugaho.

Leta ya Iran na yo ntiyemeza niba hari uruhare rwa Israel muri iki gitero. Yavuze ko nta bindi bitero izongera kugaba kuri iki gihugu bidacana uwaka, mu gihe kitakongera kubangamira inyungu zayo.

Ati “Mu gihe Israel itakongera kubangamira inyungu zacu, ntabwo tuzongera kugira icyo dukora.”

Minisitiri Amirabdollahiah yasobanuye ko igitero cya tariki ya 13 Mata cyari kigamije guha ‘gasopo’ Leta ya Israel, kuko ngo kurasa mu mijyi minini nka Tel Aviv cyangwa Haifa ntabwo byari kunanirana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Hossein Amirabdollahian, yagereranyije drones igisirikare cy’igihugu cye giherutse guhanura n’ibikinisho by’abana
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268