Umugore w’i Kigali yahaye umukobwa umwana ngo amumurerere

Aug 3, 2025 - 06:14
 0
Umugore w’i Kigali yahaye umukobwa umwana ngo amumurerere

Umugore w’i Kigali yahaye umukobwa umwana ngo amumurerere

Aug 3, 2025 - 06:14

Umugore wo mu Mujyi wa Kigali aravugwaho gutanga umwana w’amezi umunani yibyariye ku mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 34 ngo amurere.

Uyu mukobwa wahawe umwana kuva afite amezi atatu, avuka mu karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi ari naho akomoka.

Bwa mbere, uyu mukobwa yari yabanje gukekwaho kwiba uyu mwana kuko atari yabyara, ariko biza kumenyekana ko yamuhawe n’uyu mugore wo mu Mujyi wa Kigali.

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi  bwaje gushyikiriza Malayika Murinzi uyu mwana  ndetse arimo kubitaho bombi kuko bigaragara ko uwo wamureraga na we atishoboye.

Ubuyobozi buracyakurikirana impamvu nyina w’uyu mwana atamureze agahitamo kumuha undi ngo amumurerere.

Gusa hari amakuru avuga ko yaba yarabitewe n’ubushobozi budahagije, bikavugwa kandi ko yaba akora akazi ko kwicuruza.

Abantu babyakiriye  mu buryo butandukanye

Abatanze ibitekerezo ku rubuga rwa Kigali Today dukesha iyi nkuru, bamwe bahuriza ko uyu mwana w’umukobwa wari wemeye kurera uyu mwana kandi abizi ko nta bushozi nawe yagakwiye kuba ari Malayika Murinzi.

Umwe yagize ati “Malayika Murinzi ni uwamufashe mbere akajya kumurera kandi nawe atishoboye,bikarangira afashwe nk’umujura, mumusubize umwana we bamwihereye,ubundi mumuhe ubufasha.”

Undi nawe yagize ati “Icyaba cyiza ni uko ubufasha buzahabwa Malayikamurinzi bwahabwa uyu wari usanzwe amurera bkubakirwa ubushobozi.”

Uwitwa Gandhi Mellon yagize ati “Uwamuhawe mbere niwe ukwiye kumugumana kuko yamureze kuva afite amezi atatu. Umwana ameze neza kurusha benshi.”

Uwiyita Kayondo ka Mbanzabigwi ati “  Kuba Malayika murinzi ariko birishyurwa?umuntu wareze umwana kuva ku mezi atatu niwe malayika, akwiye gushimirwa.”

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849