Iran yabonye umuyobozi mushya usimbura Ayatollah uherutse kwicwa

Mar 9, 2026 - 13:31
 0
Iran yabonye umuyobozi mushya usimbura Ayatollah uherutse kwicwa

Iran yabonye umuyobozi mushya usimbura Ayatollah uherutse kwicwa

Mar 9, 2026 - 13:31

Mu gihugu cya Iran inkuru igezweho cyane ni ishyirwaho ry'umuyobozi mushya w'ikirenga wasimbuye nyakwigendera Ayatollah Al Khamenei

Mu ijoro ryo kuwa 08 Werurwe 2026, nibwo amakuru yemeza ko Ayatollah yabonewe umusimbura ariwe Mojtaba Khamenei umuhungu wa Kabiri mu bana be nyuma yo kugwa mu gitero cya Leta zunze ubumwe za amerika na Israel mu minsi ishize Ari kumwe n'umugore we.

Mojtaba yemejwe nk'umuyobozi w'ikirenga muri iki gihugu n'inteko y'inararibonye iba igizwe n'abantu 88 bashyiriweho kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu myanya abayobozi bakomeye mu gihugu cya Iran.

Aya makuru yaje gushimangirwa n'ibinyamakuru bikomeye byo muri iki gihugu cya Iran birimo Iran daily news, Reuters n'ibindi bikomeye ku isi dore ko Mojtaba Khamenei yari amaze iminsi ahwihwiswa ko Ari we uzasimbura se.

Mu bikomeje kugira iyo nkuru ukuri ni bamwe mu bakomeye ku isi bagiye bifuriza uyu mugabo ihirwe mu mirimo ye mishya aho agomba kwicara mu mwanya wahozemo se wari uhamaze igihe kitari gito abo bakaba barimo Perezida Putin w'uburusiya.

Mojtaba Khamenei ategerejwe ho imbaraga mu kugarura Amahoro muri Iran cyane ko uwo aje asimbura yari umuyobozi ufite ijambo mu myanzuro ikakaye cyane mu bibazo nk'ibyo barimo by'umutekano muke agafata imyanzuro ntakuka nubwo bamwe babona imigaragarire ye n'iya se bidahuye.

Nubwo benshi bibaza ku bushobozi bwa Mojtaba Khamenei hari Andi makuru avuga ko ari umugabo ufite ijambo rihamye cyane mu myanzuro y'ibya Politiki dore ko ngo yagendaga hafi ya se akanagira uruhare rukomeye mu myanzuro ikakaye ubutegetsi bwa se bwafataga.

Mojtaba Khamenei yavutse muwa 1969 akaba yaravukiye mu mujyi wa Mashhad akaba umwe mu bato barwanye mu intambara yahuje igihugu cye na Iraq yasize ibihugu byombi birebana ayingwe ndetse umubano wa Iran na bimwe mu bihugu by'amahanga bikaba abanzi na Iran.

Motjaba Khamenei yasimbuye Se