Iran yarashe drone ihenze y’ingabo za Israel – Menya uko byifashe ku munsi wa gatandatu
Iran yarashe drone ihenze y’ingabo za Israel – Menya uko byifashe ku munsi wa gatandatu
Intambara igeze ku munsi wa gatandatu. Ibitero ku mpande zombi byakomeje mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Iran yarashe ahantu hatandukanye i Tel Aviv no mu bice Israel yigaruriye mu misozi ya Golan. Israel na yo yakomeje kurasa ahantu hatandukanye harimo Kaminuza yitwa Imam Hussein i Tehran. Iran yihoreye irasa Weizmann Institute muri Israel.
Mu ntambara haba harimo ibikorwa bitandukanye bitavugwa ariko yenda biba bikomeye. Iran yatahuye ahantu hakorerwaga utudege twa drone n’intasi za Mossad.
Iran yarashe indege nini ya drone ya Israel yo mu bwoko bwa Hermes type UAV ikoreshwa mu kugaba ibitero. Iyi ndege ni imwe mu zigezweho zikorwa na Israel, ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 18$ na miliyoni 30$.
Israel ivuga ko yagabye ibitero ku bikoresho biyungurura ubutare bwa Uranium muri Iran.
Andi makuru akomeye kuri iyi ntambara ni amagambo yatangajwe na Perezida Donald Trump – Mbere yasabye Iran kumanika amaboko nta mananiza yandi ishyizeho. NyumaTrump avuga ko “Tugenzura ikirere cya Iran”, ndetse ko Iran idafite ibikoresho bikomeye nk’ibya America. Trump yongeye gutangaza ko amahirwe yo kwifata ngo America ntijye gufasha Israel agenda agabanuka.
Ibi birashyira intambara ku rundi rwego, aba Huthi bo muri Yemen bavuze ko America niyinjira mu ntambara bazarasa ku bikorwa byayo.
Iran na yo ishobora gutangira kurasa ku ngabo za America aho zifite ibirindiro.
Kugeza ubu indege zitwara petrol za America zirerekeza mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati zivuye i Burayi. Amakuru aravuga ko ingabo za America ziba mu bihugu bitandukanye bituranye na Iran ziryamiye amajanja.
Mu bitero Iran yagabye kuri Israel, ntabwo hatangajwe abo byahitanye ariko imbuga zegamiye kuri Iran zagaragaje amafoto atandukanye Tel Aviv irimo gushya.
Bwa mbere kandi Iran ivuga ko yakoresheje misile yayo yihuta yo mu bwoko bwa Fattah-1.
Amakuru yatangajwe na rumwe mu mbuga zivuga ku ntambara ya Israel, avuga ko Iran imaze kurasa misile 400 kuri Israel, izigera kuri 40 zaguye ku butaka. Abantu 24 bamaze gupfa, abagera kuri 800 barakomeretse.
Muri Iran abantu bapfuye barenga 450 harimo abasirikare bakuru b’icyo gihugu.
Ku wa Kabiri saa 16h28: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar yasuye umujyi wa Rishon Lezion warashweho na Iran. Yavuze ko Israel itagamije guhirika ubutegetsi buriho muri Iran, ko bibaye byaba ari ingaruka y’ibintu bibiri ishaka.
Icya mbere ngo ni ugusenya ibikorwa remezo bijyanye na gahunda ya Iran yo kugera ku ntwaro kirimbuzi. Indi mpamvu y’ibitero ngo ni ukurasa ibikorwa bya Iran bijyanye n’intwaro za misile zirasa kure.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran, HRANA uvuga ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abantu 452 n’inkomere 646 kuva bitangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Abasivile bishwe ngo ni 224 abakomeretse bagera ku 188. Mu bapfuye harimo abasirikare 109, abakomeretse bagera ku 123.
Uyu muryango ukavuga ko hari abandi bantu 119 bishwe ariko imyirondoro yabo itaramenyekana, n’inkomere 335 na zo hataramenyekana imyirondoro yazo.
Ibitero bya Iran muri Israel mu ijoro ryo ku wa Mbere byakomerekeyemo abantu 154 mu gihe muri rusange abamaze gupfa ari 24.
Minisiteri y’Ubuzima muri Iran yo ivuga ko abapfuye bagera kuri 224 abakomeretse bakaba ari 1200.
Israel yakomeje kurasa ahantu hatandukanye muri Iran harimo no ku murwa mukuru Tehran. Imbuga zegamiye kuri Iran ziravuga ko icyo gihugu kimaze kohereza urundi ruvange rw’ibisasu birasa kure kuri Israel.
13h20 Ku munsi wa Gatanu w’intambara yeruye hagati ya Israel na Iran, ibihugu byombi byakomeje kumvana imitsi. Iran ivuga ko yarashe ibiro bikuru by’urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad biri i Tel Aviv.
Israel na yo yakomeje kurasa kuri Iran ndetse yishe uherutse gusimbura umugaba mukuru w’ingabo za Iran wiciwe mu bitero, Gen Ali Shadmani.
Ijoro ryo ku wa mbere ryari ribi i Tehran kimwe no mu mijyi itandukanye muri Israel. Mu masaha y’umugoroba Israel yarashe televiziyo ya Iran, hari hategerejwe kumenya icyo Irana na yo ikora.
Amakuru atangwa n’imbuga zegamiye kuri Iran avuga ko misile zayo zahamije intego mu mujyi wa Tel Aviv n’ahandi hantu hatandukanye muri Israel.
BBC ivuga ko abanyamakuru bayo bumvise ibintu biturikira i Jerusalem. Israel yavuze ko ibitero byo ku wa Mbere byakomereke abantu bake ku butaka bwayo.
Kugeza ubu nta we uramenya aho iyi ntambara yerekera, abasesengura babona ishobora kumara igihe. Iran iravuga ko itarakoresha intwaro zayo zikomeye.
Ibihugu bitandukanye byasabye abaturage babyo kuva muri Israel, cyangwa kutajyayo kimwe no muri Iran. Ubushinwa bwasabye abaturage babwo kuva muri Israel. Ubwongereza bwababujije kujyayo, mu gihe Czech Republic na Polond/Pologne byatangiye gucyura abaturage babyo bari muri Israel.
Ghana iri mu bihugu byasabye abaturage babyo kuva muri Iran.





