Iran yateguje ikintu gikomeye Amerika igihe yakomeza kugerageza kuyirasaho

Apr 14, 2026 - 06:42
 2
Iran yateguje ikintu gikomeye Amerika igihe yakomeza kugerageza kuyirasaho

Iran yateguje ikintu gikomeye Amerika igihe yakomeza kugerageza kuyirasaho

Apr 14, 2026 - 06:42

Leta ya Iran yongeye kugaragaza integuza y'intwaro ziremereye mu gihe cyose leta zunze ubumwe za Amerika yaba igerageje kugaba ibitero ku butaka cyangwa umutungo wayo.

Nyuma y'uko ibiganiro by'amahoro byahuje ibihugu birimo Iran na Amerika muri Pakistan bidatanze umusaruro Amerika yahise itangaza ko nubwo nayo iri guhura n'ingaruka z'intambara ariko igihombo gikomeye kizagera ku baturage n'igihugu cya Iran muri rusange kurusha uko Amerika byagenda.

Amerika Kandi ntabwo yigeze ishyiramo iminsi ngo yigarure mu gisa n'intambara hagati yayo na Iran kuko yahise ivuga ko igiye guhagarika amato akora ingendo mu muhora wa Hormuz bikabangamira ibindi bihugu byari bisanzwe bikoresha uyu Muhora mu buryo bworoheje icyasaga no gushyira mu gihombo Iran.

Kwishyira mu bihugu bigenzura umuhora wa Hormuz kwa Amerika kandi byari ukubangamira ibindi bihugu ufitiye akamaro kubera kutishimira uburyo Amerika yabihamagariye kujya ku ruhande rwayo bikinumira.

Amerika yahawe Gasopo ku butaka bwa Iran

Nyuma y'ibyo byose bigeragezwa na leta zunze ubumwe za Amerika,biciye ku mukuru w'ingabo muri iki gihugu,Iran yabwiye Amerika kudahirahira ngo ivogere cyangwa igire igitero igaba kuri iki gihugu cyangwa umutungo wacyo ndetse inavuga ko igihe Amerika yabikora yahura n'akaga kuruta uko byagenze mu bihe byashize.

Mu bishobora kugera kuri Amerika igihe yakora ikosa ryo gutera ibisasu kuri Iran havuzwe mo kuba iki gihugu cya Iran cyahishura intwaro ziremereye zitigeze zikoreshwa mu mateka yayo Kandi ko Amerika itabona uko izirinda Kandi ko ntampuhwe zizabizamo.

Nubwo bimeze uko abantu benshi bakomeje gugaragaza Iran nk'igihugu kigendera ku magambo bitewe nuko ihora itanga umuburo gusa nyamara imaze gutakaza abantu bakomeye mu butegetsi bwayo.