Isi yashimiye uburyo u Rwanda rwakira abahoze ari abarwanyi rukabagarura mu buzima busanzwe
Isi yashimiye uburyo u Rwanda rwakira abahoze ari abarwanyi rukabagarura mu buzima busanzwe
Inzobere zo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe n’indi Miryango y’Ubukungu ihuza ibihugu zashimye u Rwanda uburyo rwubatse politiki nziza yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Ni mu kiganiro cyatanzwe ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, ubwo yaganiranaga n’inzobere z’Umuryango wa AU, Imiryango y’Ubukungu mu Karere ku mateka.
Ingabo z’u Rwanda mu itangazo zasohoye zavuze ko ikiganiro cyari kigamije gusangira ubunararibonye ku gushyiraho ingamba n’uburyo bikoreshwa mu kubaka amahoro nyuma y’amakimbirane.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yashimangiye uburyo bwihariye u Rwanda rwakoresheje mu kudaheranwa no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
U Rwanda rusanzwe rufite Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera Abasirikare no Kubasubiza mu Buzima Busanzwe yatangiye ibikorwa muri Mutarama 1997 nka Komisiyo yigenga ya Leta.
Iyi ifite inshingano zo kugira uruhare mu kugarura umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hashyirwa mu bikorwa gahunda yo kwambura intwaro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, kubasezerera no kubasubiza mu buzima busanzwe no kugabanya umubare w’abasirikare mu Ngabo z’Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe Ibikorwa byo kubaka igihugu nyuma y’intambara, Libakiso Innocentia Matlho, yavuze ko banejejwe n’ubunararibonye bungukiye mu Rwanda kuri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Ati “Nk’Abanyafurika, hari byinshi twakwigira ku bushake n’ubwitange bw’u Rwanda mu gukora impinduka, gushyira mu bikorwa politiki no gufata ibyemezo bigamije inyungu rusange.”
Yashimye by’umwihariko uburyo bw’u Rwanda bwo kwita ku bantu bose, harimo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, ndetse cyane cyane abana bahoze barajyanwe mu ngabo cyangwa mu mitwe yitwaje intwaro.
U Rwanda rusanganywe ikigo cya Mutobo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze. Cyakira abiganjemo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yo muri Gicurasi 2024 igaragaza ko kuva yatangira imirimo mu 1997, yakiriye abahoze ari abarwanyi ndetse n’abasirikare barenga ibihumbi 72 ndetse n’ibihumbi 12 bo mu miryango yabo.
Henriette UWAMAHIRWE





