Ruhango: Umuturage aratabaza nyuma yuko imyaka ye yangijwe

Aug 15, 2025 - 14:47
 0
Ruhango: Umuturage aratabaza nyuma yuko imyaka ye yangijwe

Ruhango: Umuturage aratabaza nyuma yuko imyaka ye yangijwe

Aug 15, 2025 - 14:47

Mu karere ka Ruhango umuturage aratabaza ubuyobozi nyuma yuko abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bakamwangiriza imyaka

Uwamariya ni umuturage utuye mu mudugudu wa Muhororo II umurenge wa Ruhango Akagari ka Buhoro akarere ka Ruhango uyu muturage aratabaza ubuyobozi avugako ko Imyaka ye yabyutse mu gitondo agasanga baraye bayitemaguye ndetse indi barayirandura.

Imyaka yuyu muturage yiganjemo insina (urutoki)  ndetse nindi myaka igiye itandukanye nk'intoryi karoti aho uyu muturage avuga ko yabyutse mu gitondo agasanga imyakaye yangijwe bikomeye. 

Uyu muturage ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagize ati "narabyutse mu gitondo nsanga batemye imyaka yanjye irimo insina,intoryi n'ibishyimbo ,caroti baziranduye none ndasaba ko mwankorera ubuvugizi".

Nubwo uyu muturage ari gutabaza ngo inzego z'umutekano ziri gukora ibishoboka byose ngo abagize uruhare muri ibi bikorwa bigayitse bafatwe baryozwe ibyo bakoze. Dore ko ngo bamwe mubacyekwaga bahise batabwa muri yombi. Uyu muturage arifuza ko yahabwa miliyoni 6 kugirango yongera atangire ibikorwa bye bundi bushya. 

Umuyobozi w'umudugudu wa Muhororo II ndetse n'abaturage baranenga cyane iyi myitwarire yaba bantu batemaguye insina ndetse n'imboga z'uyu muturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruhango Bwana kayitare Wellars yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi kandi ko inzego z'umutekano ziri gukurirana iki kibazo ngo abagize uruhare muri ibi bikorwa bigayitse bafatwe bahanwe.

Itegeko riteganya ibyaha muri Rusange ku ngingo yaryo 187 riteganya ko umuntu wangiza imyaka y'undi iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe ariko kandi itarenze miliyoni ebyeri. Uretse kandi ibyo bihano bishobora guhabwa uwangije iyo myaka ba nyir'imyaka bashobora no kuregera indishyi uwayangije akaba yayishyura.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089