Ismael Mwanafunzi n’umugore we bibarutse
Ismael Mwanafunzi n’umugore we bibarutse
Umunyamakuru wa RBA mu biganiro bicukumbuye no gusoma amakuru, Ismael Mwanafunzi n’umugore we Claudine bibarutse imfura yabo y’umuhungu kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru.
Kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 nibwo hamenyekenye amakuru ko uyu munyamakuru n’umugore we Mahoro Claudine bibarutse imfura y’umuhungu.
Aya makuru yahamijwe n’umwe mu bari hafi y’uyu muryango ubwo yaganiraga na Inyarwanda.
Yagize ati: "Nta byinshi ndibuvuge, urabizi Mwanafunzi ntabwo akunda ko ubuzima bwe bwite bujya ku ka rubanda, gusa twakiriye umwana mu muryango we, ukaba Iwacu".
Ku wa 01 Nyakanga 2023 nibwo Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine barushinze mu bukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye.
Mahoro Claudine yabaye umunyamakuru wa Radio TV 10 mu gihe Ismael Mwanafunzi uzwi mu biganiro bicukumbuye, aho akora kuri Radio Rwanda.





