ITANGAZO RYA FERWAFA RIGENEWE ABATOZA
ITANGAZO RYA FERWAFA RIGENEWE ABATOZA
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri gutegura amahugurwa yo kongerera ubumenyi abatoza, mu mahugurwa yo ku rwego rwa CAF (LICENCE C CAF), aya mahugurwa akaba ateganyijwe gutangira taliki ya 20/05/2024 kugera taliki 8/06/2024, akazakorwa muri module 3, ku buryo bukurikira
Module 1: izaba taliki ya 20/5/2024-24/05/2024
Module 2: izaba taliki 27/5/2024-31/5/2024
Module 3: izaba taliki 3/6/2024-8/6/2024
Aya mahugurwa ateganyijwe kubera mu Ntara y'i Burengerazuba (Rubavu) ku mataliki yavuzwe haruguru.
Abifuza kwitabira aya mahugurwa barasabwa ibi bikurikira:
1. Ubusabe bwandikiwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA
2. Kugaragaza ko afite Licence D CAF
3. Kuba amaze byibuze umwaka afite licence D,
4. Icyemezo gitangwa n'ikipe akoramo y'icyiciro cya 2 cyangwa icya 3
5. Kwishyura amafaranga yo kwitabira amahugurwa ibihumbi magana atatu (300,000 Frw) kuri compte ya ferwafa:
100001281075 Ferwafa/Mijespoc (BANK OF KIGALI) Ubusabe bwoherezwa kuri email zikurikira: gsoffice@ferwafa.rw no kuri
ferwafadtn@gmail.com bitarenze taliki ya 3/05/2024.
Mugire amahoro







