Itangazo ryihutirwa riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe None ku wa 18 Nzeri 2025
Itangazo ryihutirwa riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe None ku wa 18 Nzeri 2025
Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116, iya 112, n’iya 111; None ku wa 18 Nzeri 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikira:
Abagize Guverinoma:
Bwana Yves Iradukunda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT)
II.Abandi bayobozi:
Muri Perezidansi ya Repubulika (OTP)
• Bwana Dieudonne Gatete, Umuyobozi w’lbiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
Madamu Viviane Mukakizima, Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
• Amb. Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (OPM)
Bwana Leonard Minega Rugwabiza, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET)
Amb. Moses Rugema, High Commissioner wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA)
Bwana Canoth Manishimwe, Umunyamabanga Uhoraho
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA)
Bwana Clement Kabiligi, Umunyamabanga Uhoraho
Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT)
Bwana Eraste Rurangwa, Umunyamabanga Uhoraho.
Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR)
• Bwana Thaddée Tuyizere, Visi Perezida
Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)
Bwana Jimmy Christian Byukusenge, Umuyobozi Mukuru
Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)
Col. Claude Nkusi, Umuyobozi Mukuru Wungirije.





