Iterambere muri cinema nyarwanda: Filime ‘The Bishop’s Family’ igiye gutambuka kuri televiziyo ikomeye muri Afurika (Amafoto & Video)
Iterambere muri cinema nyarwanda: Filime ‘The Bishop’s Family’ igiye gutambuka kuri televiziyo ikomeye muri Afurika (Amafoto & Video)
Filime y’uruherekane yitwa ‘The Bishop’s Family’, igaruka ku buzima abavugabutumwa bacamo ndetse na bimwe bibera inyuma y’amarido kenshi abakirisitu batamenya, igiye gutangira gutambuka kuri A+ Afrique, imwe muri televiziyo zikomeye zitambutsa filime zikomeye muri Afurika.
The Bishop’s Family yari isanzwe ica kuri Zacu TV yakozwe na Zacu Entertainment, kuri ubu ikaba yaramaze kugurwa na A+ Afrique yanamaze kuyishyira mu Gifaransa, mu minsi iri imbere ikazaba itambuka kuri iyi televiziyo ikomeye.
Nelly Wilson Misago uhagarariye Zacu Entertainment yakoze iyi filime yabwiye IGIHE ko ari ibintu bishimishije kuba bwa mbere A+ Afrique yaraguze filime yo mu Rwanda igiye gutangira gutambukaho nyuma yo guhindurirwa ururimi.
Ati “Kuva kera twifuzaga ko twabona filime y’Umunyarwanda itambuka kuri iyi shene iri mu zikomeye muri Afurika, noneho igishimishije kurushaho ni uko itagiye kuyitambukiriza ubuntu ahubwo yaraguzwe. Ni ibintu bishimishije ikipe yose yayikozeho ndetse n’abakinnyi bayikinnyemo.”
Nubwo yirinze kuvuga umubare w’amafaranga iyi filime yaguzwe, Misago yavuze ko ari ikintu gishimishije kuba sinema nyarwanda igiye gutangira kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Iyi filime igaruka ku nkuru y’umuvugabutumwa witwa Dan, washatse umugore witwa Jane wanyuze mu nzira itari nziza mu bukumi bwe, ibyo abakirisitu bafata nk’ubupagani.
Uko iminsi igenda yicuma niko ya mico ya kera y’umugore we igenda imutamaza ikarushaho kubangamira umurimo w’umugabo we, Dan wo kuba umushumba mukuru w’itorero.
Aba bombi babyarana abana batatu, umuhungu n’abakobwa babiri. Abana bahura n’ihurizo rikomeye ryo guhitamo uwo bakurikiza cyangwa uwo bazafatiraho icyitegererezo mu babyeyi babo.
Muri iyi filime Pasiteri Dan akorerwa akagambane n’umwungiriza we bafatanyije umurimo w’Imana, Pasiteri Phillip, umuca ruhinganyuma akajya kuvugana n’abagize itorero abasaba ko yakurwa ku mwanya afite wo kuyobora itorero.





