Kega Dolphin Mwakunze kuri 'Freestlye' yasohoye indirimo yitwa IBYAWE (Video)
Kega Dolphin Mwakunze kuri 'Freestlye' yasohoye indirimo yitwa IBYAWE (Video)
Niba ujya ufata umwanya wo kumva ibitangazamakuru cyangwa ukajya ku mbuga zishyirwaho umuziki n’ahandi ushakira indirimbo z’abahanzi Nyarwanda, uko byagenda kose ntiwabura kuba warahuye n’imwe muri Freestlye z’umuhanzi ‘Kega Dolphin’.
Umuhanzi Kega Dolphin umwe mu baraperi bari kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda akaba yaraciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera imirapire ye idasanzwe, yahishuye byinshi ku buzima bwe ndetse agaruka byihariye no ku muziki we.
Amazina nyakuri yiswe n'ababyeyi be ni Irakoze Nziza Shaff ariko akaba azwi mu muziki by'umwihariko mu njyana ya hip hop ku mazina ya Kega Dolphin.
Uyu ni umusore uri kugarukwaho mu myidagaduro y'u Rwanda by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n'imirapire ye idasanzwe mu mashuri yisumbuye yize ikoranabuhanga (Multimedia Production) ku kigo kitwa College de Bethel - APARUDE.
Dolphin umubwira ijambo agahita arikoramo indirimbo mu buryo bwa rap ako kanya nta gutekereza kundi ukaba wamubwira amagambo arenga ijana ayaririmba ntaguhagarara ngo abanze atekereze kandi akabikora neza.
Amwe mu mashusho y'uyu musore yagiye aca ibintu kuri Instagram, amugaragaza ari mu kiganiro 'Up Trend Podacast' n'umunyamakuru witwa Malayika, aho amubwira amagambo atandukanye agahita akoramo indirimbo mu buryo bunyuze amatwi.
Mu kiganiro kihariye Kega Dolphin yagiranye na BIGEZWEHO TV kuri uyu wa 02 Werurwe 2025, yasobanuye ko ari kwishimira uburyo abantu bari kwakira impano ye, avuga ko nubwo ari bwo agitangira, ariko yiteguye gukora byinshi doreko kugeza ubu yíMama ndetse akíPapa kuko atarabona Managment.
Yavuze ko gukunda umuziki kwe byatangiye akiri umwana muto, kuko mu 2015 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, mu kigo habaye amarushanwa yo kuririmba ahigika bagenzi be ndetse no mu gihe kibitaramo ariwe washyirwaga kuri afishe mbere y'abandi.
Icyakora avuga ko yirinze guhita yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga, abanza gusoza amaso. Ati " Nategereje ko mbanza gusoza amasomo yanjye kugira ngo mbe nakora umuziki mwiza ufite gahunda.
"Nkunda gukora ibintu byiza niyo mpamvu nitonda iyo ngiye gukora igihangano. Muri rusange navuga ko mu 2023 ari bwo ninjiye mu muziki mu buryo bw'umwuga. Nakoze indirimbo mu buryo bwa freestyle yitwa "Wagwan" iri ku You Tube yanjye.
Yakomeje avuga ko muri Kamena 2024 nabwo yasohoye indirimbo yise "Good Energy" na "Jah" ndetse kuri ubu akaba afite n'indi yise "IBYAWE" " nayo wayisanga ku mbuga zose zicuruza umuziki.
Dolphin yasoje asaba Abanyarwanda kuba bakumva ibihangano bye bakamushyigikira ariko bakamuha n'inama mu gihe bumva yanditse indirimbo itameze neza akaba yagira ibindi ahindura, ndetse ashimira abantu bose bakomeje kumwereka urukundo.
"Ndi kwishimira urukundo abantu bari kunyereka , kandi urukundo ni urwa mbere. Gusa ndasaba abantu kumva indirimbo zange, ariko naba hari n'iyo nanditse nabi bakaba bankosora kuko ndi umuntu nshora kwibeshya,
"Iyo umuntu rero akweretse ibyo wakoze nabi, bituma umenya ibyo uhindura atari ukuba abantu bakubwira ko urenze kandi nta kintu kirimo. Ubwo rero biba byiza iyo umuntu akubwije ukuri ukagira ibyo wahindura niba bihari, ndetse nkaba nsaba itangazamakuru akaboko."
Reka twumve indirimbo nshya ya Kega yitwa ‘IBYAWE’
Reka twumve indirimbo nshya ya Kega yitwa ‘Jah’
Umuhanzi Kega Dolphin avugako akomeje kunezezwa n'abakunzi be kuko bamwereka urukundo bumva ibihangano bye!
Kega yavuzeko umuziki awukora kubw'urukundo kandi ataribyavuba!







