Itsinda rya Vestine na Dorcas banditse amateka mu muziki w'u Rwanda

Feb 17, 2026 - 18:27
 0
Itsinda rya Vestine na Dorcas banditse amateka mu muziki w'u Rwanda

Itsinda rya Vestine na Dorcas banditse amateka mu muziki w'u Rwanda

Feb 17, 2026 - 18:27

Abaramyi babiri bagize itsinda rya Dorcas na Vestine bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki myarwanda baciye agahigo kabasigiye ubuhangage mu uruganda rw'umuziki mu gihugu no muri afurika.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bagize itsinda rya Vestine na Dorcas nk'amazina bakoresha mu muziki baciye agahigo ko kugira ababakurikira bagera kuri Miliyoni kuri Shene ya Youtube bacishaho umuziki cyane ko aribo bacishaho ibihangano gusa nyuma yo gusa nabayeguriwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026 ubwo uyu muyoboro wabo wa youtube wuzuzaga abawukurikira Miliyoni bose,uwo muyoboro ukaba ari uwitwa MIE Music uri mu mazina ajya gusa n'aya MIE Empire cyane ko bifitanye isano kuko wahoze ari uwa Murindahabi Irene usanzwe ureberera inyungu z'aba bakobwa.

Igituma byitwa agahigo n'ubuhangage aba bakobwa bagezeho nuko aba baramyi aribo babikora babigezeho mu mateka y'umuziki Nyarwanda mubo batangiriye rimwe umuziki ndetse n'abo bayingayingana mu myaka, kuko ababigezeho ari abamaze imyaka irenga 10 muri uyu muziki aribo Itsinda rya Ambassador ndetse n'irya Papy Clever na Dorcas naho abikorana bakaba bayobowe na Israel Mbonyi.

Aya mateka aba bakobwa bari kuyageraho babikesha imbaraga za Irene Murindahabi ubabereye Umujyanama nawe witegura kuzuza abamukurikira Miliyoni ku yindi shene ye akoreraho ibiganiro agenda akorana n'abakomeye mu myidagaduro, uyu akaba ari umwe mu bahanga mu gukora ibiganiro haba kuri Shene za Youtube na Radiyo dore ko yanaciye kuri amwe mu ma Radiyo akomeye mu Gihugu no kuri RBA mbere yo kwerekeza kuri Murandasi.

Mugihe aba baramyi buzuzaga Miliyoni ibakurikira kuri Youtube bahise baboneraho bashyiraha hanze amashusho y'indirimbo yabo Nshya bise Kisima bisa n'agaseke bari bapfundikiriye abakunzi babo ko kubaha mugihe bagwira Miliyoni.

Vestine na Dorcas kandi nibo bahanzikazi bagize indirimbo igakundwa cyane mubo binjiriye mu muziki igihe cyegeranye aho babikesha iyitwa Yebo imaze amezi make ishyizwe hanze imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 32 bose.