Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Aug 23, 2025 - 02:53
 0
Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Aug 23, 2025 - 02:53

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu imyaka 18.

Abarega Kabila bavuga ko ari Umunyarwanda kandi igihe cyose yayoboye Congo yari intasi y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu Umushinjacyaha wa Gisirikare yasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila, ndetse avuga ko nta mpamvu n’imwe yo kumugabanyiriza igihano, anasaba ko ahita atabwa muri yombi.

Kabila aregwa ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’ubugambanyi aho ashinjwa kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe ihungabanya ubutegetsi muri Congo by’umwihariko AFC/M23.

Lt.Gén Likulia Bakumi Lucien-René, yavuze ko ibyagendeweho bashinja Joseph Kabila harimo amagambo yavuzwe na Eric Nkuba, uyu yari umwe mu bo hejuru muri AFC/M23 wafatiwe muri Tanzania ashyikirizwa Congo.

Hari amagambo ya Muhindo Nzangi, aya Kikaya Bin Karubi, raporo yakozwe na BCNUDH, ibyagaragajwe n’urwego rwa UN rushinzwe uburenganzira bwa muntu n’amagambo ya Joseph Kabila ubwe.

Lt.Gén Likulia Bakumi yavuze ko asabira Kabila igihano cy’urupfu ku cyaha ashinjwa cyo gukora ibyaha by’intambara, no kwica abantu ku bushake, icyaha cy’intambara cyo gufata abagore ku ngufu na cyo yamusabiye igihano cy’urupfu, icyaha cy’intambara cyo gushimuta abantu na cyo yamusabiye igihano cy’urupfu, icyaha cy’intambara cy’iyicarubozo na cyo yamusabiye igihano cy’urupfu kimwe n’icyaha cy’intambara ku bikorwa remezo birinzwe na cyo Kabila yagisabiweho igihano cy’urupfu.

Lt.Gén Likulia Bakumi yavuze ko ku cyaha cy’icenzezamatwara za politiki zangisha leta (apologie), asabira Joseph Kabila igifungo cy’imyaka 20, ariko icyaha cy’ubugambanyi amusabira igihano cy’urupfu, kugambana bigamije gukuraho leta amusabira igifungo cy’imyaka 15, gushinga umutwe witwaje intwaro amusabira igihano cy’urupfu na cyo.

Ibijyanye no kwambura ubwenegihugu Joseph Kabila, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko ibyo bizafatwaho icyemezo na Guverinoma ya Congo.

Joseph Kabila araburana atari mu gihugu nyuma yo kwerekeza iy’ubuhungiro, akaba aheruka kugaragara muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo zigenzurwa na AFC/M23, nubwo we yavuze ko ibyo arimo ntaho bihuriye n’uyu mutwe urwanya leta ya Congo.