Kamonyi: Kwita ku isuku ni inshingano za buri wese-Mandela
Kamonyi: Kwita ku isuku ni inshingano za buri wese-Mandela
Ibi ni bimwe mu bitangazwa na Mandela Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, ashishikariza abaturage kwita ku isuku n’isukura nk’indangaciro ya buri munyarwanda muri rusange no ku baturage ba Rukoma by’umwihariko
Agira:”Kwita ku isuku ni inshingano zacu n’ishingano za buri wese, yaba iyo ku mu biri, mu bwiherero n’aho dutuye. Isuku yabaye indangagaciro y’umunyarwanda. Kuri Rukoma by’umwihariko hari igihe uba ufite ubwiherero udafite ubwiherero namba, hakagira ubwiherero butujuje ibya ngombwa, ariko hakagira n’abafite ubwiherero bwujuje ibya ngombwa. Muri Rukoma nta muturage n’umwe udafite ubwiherero. Dufatanije n’abajyanama b’ubuzima n’abafatanyabikorwa twakanguriye abaturage kugira ubwiherero, ibi ni mu rwego rwo kwesa imihigo. Udafite ubwihero afatwa nk’ufite icyaha kuko umwanda ushobora guteza abandi indwara.”
Ku bijyanye n’isuku yo ku mubiri, aho dutuye n’aho dukorera, Mandela Innocent avuga ko nabyo bishyirwamo imbaraga hakoreshejwe ubukangurambaga, na none ati:” Byose bisa n’ibijyana, ubu dufite intego twihaye ku buri cyumweru kuwa kabiri, uhereye saa moya hari icyo twita igitondo cy’isuku. Ni gahunda igenda neza. Hari igihe byigze kuba ukabona abantu bafite umwanda ariko ubu byaracitse.”
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, Hategekimana Francine wo mu mudugudu wa Buguri, agira ati:” Isuku y’umusarani nyitaho, nkayikorera isuku. Ni ngombwa kwita ku isuku ku mubiri aho dutuye naho dukorera. Ni igikorwa twakanguriwe cyane n’ubuyobozi mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza.
Bavuga ko isuku cyane cyane y’ubwiherero ibarinda indwara zikomoka ku mwanda ukwirakwizwa n’isazi. Naho isuku ku mubiri ituma umuntu agaragara neza, naho aho akorera bituma akora neza.
Abatuye mu Murenge wa Rukoma, bavuga ko bitewe n’uko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze, ari byiza ko buri wese aharanira kugira isuku, cyane cyane abantu bakuru bakayitoza abana bakiri bato bagakura barayigize umuco.







