Musanze: Umugabo arakekwaho kwica umugore amuziza Smartphone
Musanze: Umugabo arakekwaho kwica umugore amuziza Smartphone
Mu Kagari ka Bikara, mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, umugabo ukekwaho kwica umugore utari uwe, yemeye ko yamwishe amuziza ko yamwibye smartphone.
Mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2025, ahagana saa mbiri z’ijoro, nibwo umurambo wa nyakwigendera, uri mu kigero cy’imyaka 30, wasanzwe mu Isantere ya Kinkware, ku rubibi rwa Nyabihu na Musanze.
Ukekwaho gukora iki cyaha ni umugabo w’imyaka 41 ukomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Rusasa, uvuga ko yamuhoye ko yari yamwibye terefone ya smartphone.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ukekwaho kwica uyu mugore yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Yagize ati: “Ukekwaho gukora icyaha yafashwe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).”
IP Ngirabakunzi yasabye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa n’imyitwarire ishobora kubashora mu byaha, asaba kubahiriza amategeko ahana abanyabyaha.
Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere yo kuwushyingura.







