Kamonyi: Motari yafashwe atwaye ihene y’injurano

Jun 23, 2025 - 11:00
 0
Kamonyi: Motari yafashwe atwaye ihene y’injurano

Kamonyi: Motari yafashwe atwaye ihene y’injurano

Jun 23, 2025 - 11:00

Kuri uyu wa mbere tariki 23 kamena 2025 mu karere ka kamonyi, umurenge wa runda mu kagari ka muganza umudugudu wa nyagacyamo ahazwi nka bishenyi hafatiwe umumotari atwaye ihene y’injurano.

Umuhanda uturuka kwisoko rya bishenyi werekeza kamiranzovu, imbere ya agakiriro ka bishenyi niho uyu motari yafatiwe .

Amakuru bvn yamenye nuko uwibwe ihene yabonye umumotari atwaye ihene ye akigira inama yo gutega indi moto akurikira uwo mumotari warumutwariye ihene bamufatira imbere yayagakiriro ka bishenyi neza neza imbere y'abapolisi bashinzwe umutekano wo mumuhanda.

uburyo bwakoreshejwe ihene bayishyize mu mufuka uwarurikumwe na motari arayikikira, bamwe mu bari baraho hafi baganiriye na bvn bavuze ko atari ubwambere ikibazo cyo kwibwa amatungo kigaragaye muri aka gace ,bakaba bishimiye ifatwa ryaba bombi.

Umuturage wibwe ihene yabwiye bvn ko yishimiye kuba polisi yariri gucunga umutekano wo mu muhanda yabafashije gufata ibi bisambo, avuga kandi ko yizeye ubutabera .

Aba bombi bafashwe biteganyijwe ko bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuri station ya runda .

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com