Kamonyi: Site ikosorerwaho ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye yafashwe n’inkongi y’umuriro
Kamonyi: Site ikosorerwaho ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye yafashwe n’inkongi y’umuriro
Inkongi y’umuriro yafashe zimwe mu nyubako z’ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Marie Adélaide rya Gihara, riri kwifashishwa nka site yo gukosoreraho ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye, ku bw’amahirwe izimywa itarangiza ibintu byinshi, ndetse itanageze ahabikwa ibizamini.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu ishuri ryitwa ES Marie Adélaide de Gihara, ryafashwe n’inkongi y’umuriro ihereye mu bubiko bw’ibikoresho bitandukanye birimo n’ibishaje.
Amakuru avuga ko iyi nkongi yahereye mu gikoni cy’iri shuri, ikomeza igana muri ubwo bubiko butangira gushya.
Umuriro ukizamuka, abari aho barimo na bamwe mu barimu bahacumbitse baje kuhakosorera, bahise batabaza inzego z’umutekano ziza kuzimya uyu muriro utarangiza byinshi birimo n’impapuro z’ibizamini by’abana bitegereje gukosorwa.
Umukozi w’Umurenge Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Runda, Ukwishatse Francine, yavuze ko iyi site iri gukosorerwaho ibizamini yafashwe n’inkongi y’umuriro, ihereye mu gikoni ikomereza mu bubiko bwabagamo ibikoresho bishaje, ariko ntiyabasha kugera ahari ibizamini byakosorwaga.
Ati ‘‘Ntacyo byangije ku mirimo iri kuhabera, ndetse n’abakosora ni bo bagize uruhare mu gufasha inzego z’umutekano kuhazimya, ariko ibintu biracyari mu buryo n’imirimo irakomeza nta kibazo.’’
Inkongi z’umuriro muri iyi minsi ntizisiba kwibasira ibikorwa bitandukanye; ahibukwa mu Karere ka Kamonyi ha vuba, ni mu Kigo Nderabuzima cya Musambira cyo Murenge wa Musambira, cyahiye muri Werurwe 2025, kigakongoka ndetse hakangirika byinshi.







