Kamonyi: Umusore w'imyaka 20 yasambanyije umwana w'imyaka 4
Kamonyi: Umusore w'imyaka 20 yasambanyije umwana w'imyaka 4
Mu karere ka kamonyi umusore w'imyaka 20 y'amavuko yafashe kungufu umwana w'imyaka 4 y'amavuko ubundi aramusambanya
Aya mahano yabereye mu murenge wa kayumbu Akagari muyange umudugudu wa murambi ho mu karere ka Kamonyi aho nyirakuru w'umwana ndetse na se wabo w'umwana bagwaga gitumo umusore w'imyaka 20 y'amavuko ari kubasambanyiriza umwana w'imyaka 4 y'amavuko.
Ubwo uyu mwana yasobanuriraga nyirakuru yamubwiye ko uyu musore yari yamubwiye ngo aryame agaramye ubundi ngo amutere inda.
Ababyeyi b'uyu mwana barasaba ko babona ubutababera maze uwakoze aya mahano akabiryozwa. Kugeza ubu uyu mwana ariguhabwa imiti mu gihe isuzuma ritarokorwa.
ku rundi ruhande ariko hari andi makuru avuga ko uyu musore wakoze aya mahano asanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe. ngo akaba yari asanzwe ajya mu ngo zabaturage akabafasha imirimo.
Umuvugizi wa polisi Mu ntara ya majyepfo CIP Hassan Kamanzi yahamije aya makuru ndetse avuga ko ucyekwaho gukora aya mahano yahise atabwa muri yombi.
Mu gihe itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y'imyaka 14 y'amavuko gihanishwa igifungo cya burundu.





