Kampala: Abanyeshuri bafashwe mpiri ubwo baribari kwigaragambya

Aug 5, 2024 - 04:55
 0
Kampala: Abanyeshuri bafashwe mpiri ubwo baribari kwigaragambya

Kampala: Abanyeshuri bafashwe mpiri ubwo baribari kwigaragambya

Aug 5, 2024 - 04:55

Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere taliki 05 Kanama 2024, abanyeshuri batatu b’Abagande biga muri kaminuza ya Kampala n’undi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi batawe muri yombi ubwo berekezaga kuri Ambasade y’Ubushinwa i Kololo, Kampala.

Aba banyeshuri bakoze igisa n’imyigaragambyo kugira ngo basabe Ambasaderi w’Ubushinwa muri Uganda gusaba guverinoma y’Ubushinwa guhagarika isosiyete ikora ibijyanye na peteroli yo mu Bushinwa, gutera inkunga umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba (EACOP). 

Abigaragambyaga bagaragaje impungenge z’uko iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli wa kilometero 1,443 uri gucukurwa uzangiza ibidukikije bityo bikanangiza ubushobozi bw’ubukerarugendo bwa Uganda, kandi bikazateza n’ibindi biza.

Ikinyamakuru Dailymonitor nta byinshi cyatangaje kuri aya makuru, ngo hamenyekane aho aba banyeshuri bafungiwe cyangwa niba bahise barekurwa. 

Ni nyuma y’uko hashize iminsi micye urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rugerageje kwigaragambya ariko ntibyabahira kuko inzego z’umutekano zahise ziyiburizamo. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06