Karongi: Gitifu w’Akagari ka Kavumu yasanzwe mu mugezi yapfuye nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero

May 8, 2026 - 17:40
 0
Karongi: Gitifu w’Akagari ka Kavumu yasanzwe mu mugezi yapfuye nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero

Karongi: Gitifu w’Akagari ka Kavumu yasanzwe mu mugezi yapfuye nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero

May 8, 2026 - 17:40

Habiyaremye Bernard wari Gitifu w’Akagari ka Kavumu mu Karere ka Karongi yasanzwe mu Mugezi wa Mbirurume yapfuye nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, bikekwa ko yatwawe n’amazi y’imvura nyinshi.

Agahinda ni kenshi mu Karere ka Karongi nyuma y’uko Habiyaremye Bernard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Twumba, asanzwe mu mugezi wa Mbirurume yapfuye, nyuma y’iminsi 10 yari amaze aburiwe irengero.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ku wa 7 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Mayombo, Akagari ka Gisayura mu Murenge wa Mutuntu, ahantu hari hafi y’aho Akarere ka Karongi kagabanira n’Akarere ka Nyamagabe.

Amakuru y’ibura rye yatangiye kuvugwa kuva tariki 26 Mata 2026, ubwo yari yagiye gusura iwabo mu Murenge wa Mutuntu ariko ntazongere kugaragara.

Abaturage babonye umurambo bwa mbere bavuga ko bawubonye mu mazi ya Mbirurume mu masaha ya saa Kumi n’Imwe n’Igice za mu gitondo, bahita bamenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano kugira ngo hatangire iperereza.

Abageze aho umurambo wabonetse bavuga ko wari watangiye kwangirika, ibintu byagaragazaga ko uwo muntu yari amaze iminsi apfuye. Wari wambaye ipantaro y’ubururu, nta mwenda yari yambaye hejuru ndetse yari afite urukweto rumwe gusa mu kirenge.

Inzego zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zahise zigera aho umurambo wabonetse zitangira iperereza ndetse no gushakisha umwirondoro wa nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yavuze ko nyuma yo gukusanya amakuru no kureba ibimenyetso basanze uwo murambo ari uwa Habiyaremye Bernard wari umaze iminsi ibarirwa muri 10 aburiwe irengero.

Ati “Dukeka ko yaba yaravuye muri centre ya Mukungu mu Murenge wa Mutuntu asubira aho yakoreraga mu Murenge wa Twumba, ageze mu kwambuka Umugezi wa Gatare amazi akamutwara akamujyana muri Mbirurume ari naho umurambo we wabonetse.”

Yongeyeho ko muri iyi minsi mu Karere ka Karongi no mu bice bihana imbibi na Nyamagabe hagwaga imvura nyinshi yatumaga inzuzi n’imigezi byuzura cyane, ku buryo byari byoroshye ko umuntu ashobora gutwarwa n’amazi.

Bamwe mu baturage batuye hafi y’aho umurambo wabonetse bavuga ko imigezi yo muri ako gace iba ifite amazi menshi cyane iyo imvura yaguye ari nyinshi, cyane cyane mu bihe by’ijoro cyangwa mu gitondo kare.

Umwe muri bo yavuze ati “Hari abantu benshi batinya kwambuka aha iyo imvura yaguye. Amazi aba afite imbaraga kandi hari igihe umuntu ashobora kugerageza kwambuka bikarangira atwawe.”

Umurambo wa Habiyaremye wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo hakorwe isuzuma rya mbere, ariko nyuma woherezwa ku Bitaro bya Polisi i Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku cyateye urupfu rwe.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza icyateye urupfu ku buryo bwa nyuma, kuko hagitegerejwe ibisubizo by’abaganga bakora isuzuma ryimbitse.

Nyakwigendera Habiyaremye Bernard yari afite imyaka 38 y’amavuko ndetse yari akiri ingaragu. Abamuzi bavuga ko yari umuntu ukunda akazi kandi usabana neza n’abandi.

Urupfu rwe rwateye intimba abo mu muryango we, abo bakoranaga ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Twumba no mu gace yavukagamo ka Mutuntu.