Karongi: Inkuru y'akababaro Umusore w’imyaka 23 yarohamye mu Kivu
Karongi: Inkuru y'akababaro Umusore w’imyaka 23 yarohamye mu Kivu
Ntirenganya Jean wo mu Karere ka Karongi yarohamye mu Kiyaga cya Kivu, ubwo yari yajyanye na mugenzi koga.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Bugonde, mu Mudugudu wa Mufumbezi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2024.
Ntirenganya yari yazindukanye na mugenzi we bagiye gukora siporo yo koga mu kiyaga cya Kivu. Bagezemo baroga, bageze hagati arananirwa ahita arohama kuko yari atarabimenya neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ngendo Fabien yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye, igisigaye ari ukwitabaza izindi nzego kugira ngo bashakishe umurambo.
Gitifu Ngendo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba abaturage kujya birinda kogera muri iki kiyaga batambaje imyenda ibarinda kurohama (life jacket).
Ntirenganya Jean yari umudozi mu Gakiriro ka Karongi .





