Kigali:Umusore yakubiswe azira kubuza abateraga akabariro kumusakuriza

Sep 10, 2025 - 11:13
 0
Kigali:Umusore yakubiswe azira kubuza abateraga akabariro kumusakuriza

Kigali:Umusore yakubiswe azira kubuza abateraga akabariro kumusakuriza

Sep 10, 2025 - 11:13

Umusore yagiye kubuza abateraga akabariro kumusakuriza maze baramukubita bamusigira ibikomere.

Ibi byabereye mu karere ka Gasabo Akagari ka kagugu umurenge wa Kinyinya aho umusore witwa uwamahoro David yakubiswe n'uwitwa Uwineza janvier azira kuba yaragiye kwiyama no kubuza uyu uwineza janvier kurara asakuriza abo mu gipangu bose kubera gutera akabariro.

Uyu musore ubwo yagaruka kubyamubayeho yavuzeko yari yagiye  ariko ngo ageze mu nzira asanga yibagiwe urufunguzo ubundi asubirayo yiyambaza abaturanyi ngo bamukingurire ariko ngo ageze ku gipangu umugore w'uwo janvier ahita asohokana ingufuri ubundi ayimukubita mu misaya ahita amukomeretsa ku buryo bukabije.

Yakomeje asobanura ko inkomoko yibi byose ari uko yari yarabwiye umugabo w'uyu mugore ko babasakuriza mu ijoro iyo bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina bityo abasaba ko bajya babikora gacye kugirango batabangamira abaturanyi ibintu byarakaje uyu mugabo n'umugore we.

Ikibabaje ni uko nyuma yikubitwa ry'uyu musore nta muyobozi wigeze agira icyo abivugaho cyane ko na nyir'ugukora aya mahano yahise acika cyane ko ngo yari n'umuntu abantu bose batinya muri uyu mudugudu. 

Gusa aba polisi bahise bahagera maze batwara abaturage bari aho hafi ngo bajye ku babaza amakuru gusa bose nta n'umwe washatse kugira icyo atangaza. 

Umuvugizi wa polisi Mu mujyi wa Kigali yavuze ko iki kibazo bakimenye gusa ngo bari gushakisha uwakoze aya mahano ngo aryozwe ibyo yakoze. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089