Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakebuye abacamanza basubika urubanza nta mpamvu

Feb 10, 2026 - 14:43
 0
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakebuye abacamanza basubika urubanza nta mpamvu

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakebuye abacamanza basubika urubanza nta mpamvu

Feb 10, 2026 - 14:43

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza , Domitilla Mukantaganzwa yaburiye abacamanza basubika imanza nta mpamvu zifatika, abasaba kwirinda ibi bikorwa byo gusiragiza ababurana no kubiriza ku nkiko.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, ubwo Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’abagize urunana rw’ubutabera n’izindi nzego zirimo umuryango urwanya ruswa, bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Mu gutangiza iki gikorwa hafashwe ingamba nyinshi zigamije guca ruswa mu bucamanza bw’u Rwanda, ndetse banzura ko muri iki cyumweru turimo buri Perezida w’urukiko n’umwanditsi mukuru bazaganira n’abaturage bafite bibazo birebana n’imanza n’abashaka gusobanukirwa imikorere y’inkiko. 

Ni icyumweru cyateguwe ku insanganyamatsiko igira iti ’Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa. Tanga amakuru dufatanye kuyamagana’, kizakorwamo ibikorwa bitandukanye kuva tariki ya 9-13 Gashyantare 2026.

Ibyo bikorwa birimo gutanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa mu nkiko mbere y’uko iburanisha ritangira, kuburanisha imanza za ruswa ziri mu nkiko, kuganira n’abakozi b’inkiko ku bibi bya ruswa n’ingaruka zayo mu itangwa ry’ubutabera, no gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye harimo amagororero n’ahandi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje ko hirya no hino mu gihugu hakigaragara abaturage basiragizwa na bamwe mu bacamanza bikabagiraho ingaruka zitandukanye.

Yavuze ko hari nk’abacamanza basubika nkana imanza batabimenyesheje ababurana, ku buryo birirwa ku ngoro z’inkiko bagataha badahawe servisi bifuzaga.

Ati“ Mboneyeho gusaba abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko guha ababagana serivisi nziza bazirikana ko uburenganzira bw’ugannye urukiko ari inshingano kuri bo. By’umwihariko ndabasaba kwirinda gusiragiza ababuranyi no kubiriza ku rukiko.”

Mukantaganzwa yagaragaje ko nta mucamanza uri hejuru y’amategeko ku buryo yakora ibyo ashaka bitari mu nyungu z’abaturage.

Yatanze urugero rw’umucamanza wahagaritswe nyuma yo gusubika urubanza rumwe inshuro 19 kandi nta mpamvu zifatika zihari.

Ati “Basabwe kujya bategura neza gahunda y’iburanisha ku buryo imanza zashyizwe kuri gahunda ziburanishwa, hagira urusubikwa rugasubikwa ku mpamvu ikurikije itegeko kandi ikamenyshwa ababuranyi.”

Yagaragaje ko ruswa mu nkiko igihari kandi kugirango ikomeze guhashywa, bisaba imbaraga hagati y’abaturage, abasaba kudatanga ikiguzi kuri serivisi basanzwe bemerewe kuko bagombwa kuzihabwa nk’uburenganzira bwabo.

Ati “Mboneyeho gusaba abagana inkiko kutagura uburenganzira bwabo no guhora bazirikana ko bafite uburenganzira bwo kwakirwa neza, kubwirwa neza, gusubizwa neza, kuburanishwa neza, kandi hubahirijwe amategeko, gusomerwa imanza zabo vuba, no kubona kopi yazo ku munsi w’isomwa byarenga ntibirenze iminsi 5 nyuma y’isomwa ry’urubanza.”

Yibukije abagana inkiko ko gutsinda urubanza bidasaba gutanga ruswa, abasaba kujya batanga amakuru mu gihe hari ubahaye serivisi mbi.

Ati: “Ndasaba nanone abagana inkiko kwima amatwi abababeshya ko gutsinda urubanza bisaba gutanga ruswa no kujya bamenyesha urwego rw’ubucamanza igihe cyose bahawe servisi mbi kuri terefoni 9040.”

Urwego rw’Ubucamanza ruvuga ko abacamanza 13 mu mwaka ushize bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo.

Uru rwego kandi ruvuga ko imbaraga rwashyize mu gukumira ruswa mu nkiko zatumye abacamanza basaga 50 mu gihe cy’imyaka 20 bamaze kwirukanwa.

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwo ruvuga ko abashinjacyaha 17 bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu mwaka wa 2024-2025.

Ni mu gihe Urugaga rw’abavoka rwo rugaragaza ko abavoka bane nabo bakurikirwanyweho ibi byaha. Abakozi 50 b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB nabo bamaze kwirukanywa kubera ibi byaha bya ruswa, ndetse hakaba hari n’abagikurikiranwa mu nkiko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Ishami ry’u Rwanda, (Transparency International Rwanda ) mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko inzego zirimo Polisi, RIB, Ubushinjacyaha, ndetse n’Ubucamanza ari zimwe mu zikomeje kugaragaramo ruswa mu Rwanda.

Mu mategeko y’u Rwanda, icyaha cya Ruswa ni kimwe mu byaha bidasaza kandi byo mu cyiciro cy’ubugome.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure