RDC: Umuceri urikubona umugabo wifite kuko uri kugura ufite akayabo k'amafaranga
RDC: Umuceri urikubona umugabo wifite kuko uri kugura ufite akayabo k'amafaranga
Imirwano ya hato na hato yatumye umufuka wa kg 25 w’umuceri uva ku mafaranga 100 ugera ku mafaranga ibihumbi 300 ya congo ‘107 USD’, muri Bunia (Ituri).
Amakuru atangazwa na Radio Okapi, avuga ko uku kwiyongera kw’ibiciro mu gihe kitageze ku mezi abiri mu duce twinshi twa Djugu, ingano z’umujyi wa Bunia, byatewe n’uko abarwanyi ba CODECO bakomeje kwiyongera.
Kugeza ubu litiro ya lisansi igurishwa ku mafaranga \ibihumbi 25 ya congo aho kuba 3500 FC nk’uko bisanzwe bityo bikaba byaragabanyije cyane urujya n’uruza muri uyu mujyi.
Uretse amavuta n’umuceri byazamuye ibiciro, ngo n’ibiciro by’imiti nabyo byiyongereye ku buryo kubona ubuvuzi ari ingume.
Umuhanda wa Mungwalu-Pluto-Lodjo-Galayi-Yedi, wanyuzwagamo ibicuruzwa umaze amezi hafi abiri utanyuzwamo ibicuruzwa kuko wamaze kwiganzamo iyi mitwe yitwaje intwaro.
CODECO n’abo bafatanyije ngo ni yo nzira barimo gukoresha cyane bagaba ibitero mu masoko akomeye y’ubucuruzi arimo Plito na Lodjo.Bikaba bivuze ko iki gice kitagikoreshwa n’abacuruzi.
Sosiyete sivile kimwe n’abayobozi gakondo barasaba guverinoma kuboherereza umubare munini w’abasirikare muri kariya gace kugirango barusheho gutekana.
Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’MONUSCO’ ziherutse gutangaza ko zarimbuye inkambi ya CODECO, yubatswe mu gikari k’ishuri ryisumbuye rya Bali mu murenge wa Walendu Pitsi mu ifasi ya Djugu, (Ituri).
Ikavuga ko ikomeje iyi gahunda yo gufasha FARDC kurandura imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu by’umwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu.







