Karongi: Umuntu yapfuye, ihene 30 zihasiga ubuzima mu modoka yari igiye ku isoko
Karongi: Umuntu yapfuye, ihene 30 zihasiga ubuzima mu modoka yari igiye ku isoko
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nzeri 2025, mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, ahazwi nko kuri “Dawe Uri Mu Ijuru”, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye ihene.
Iyi modoka, yavaga mu Karere ka Karongi yerekeza mu isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke, yageze ahantu hari ikorosi rikomeye, umushoferi ananirwa kurikata, igonga ibyuma byo ku muhanda, igusha urubavu.
Muri iyi mpanuka, Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, abandi bantu babiri barimo n’umushoferi barakomereka byoroheje. Ihene 30 mu zigera kuri 200 zari zitwawe na yo zahise zipfa.
Ababonye uko impanuka yabaye bavuga ko imodoka yageze ahantu hari ikorosi rikomeye, umushoferi ananirwa kurikata, igonga ibyuma byo ku muhanda, igusha urubavu. Iyi modoka yari itwaye ihene zigera kuri 200, yavaga mu Karere ka Karongi yerekeza mu isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa Dusengumukiza Alexandre, abandi bantu babiri barimo n’umushoferi barakomereka byoroheje. Ihene 30 mu zigera kuri 200 zari zitwawe na yo zahise zipfa.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







