Nyanza: Abantu 26 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu birori by'umubatizo
Nyanza: Abantu 26 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu birori by'umubatizo
Mu karere ka Nyanza, Abantu 26 bitabiriye ibirori by’ushinzwe umutekano banywa ubushera[ umusururu] ubagwa nabi , bajyanwa kwa muganga.
Byabaye ku cyumweru taliki ya 20 Nyakanga 2025 bibera mu Mudugudu wa Nyamitobo mu kagari ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Bariya bose bari bagiye mu birori by’umubatizo w’umwana maze birangira baguwe nabi , bajya kwivuza kandi mu bagiye kwivuza harimo na ba nyiri urugo ari bo umugabo n’umugore.
Abantu 25 muri bo bajyanwe ku kigonderabuzima cya Mweya kiri mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza undi we yoherezwa ku bitaro bikuru bya Nyanza akaba akiri akirwaye.
Ni mu gihe abanyoye ikigage bo ntacyo babaye. Gusa bariya 25 bose bo bavuye Kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yavuze ko bakibimenya, bahise bihutira kubwira abaturage ko uzi ko yanyoye ubwo bushera nawe yajya Kwa muganga akitabwaho hakiri kare.







