Kazungu Denis wishe abantu basaga 14, ku rukiko habaye iminduka
Kazungu Denis wishe abantu basaga 14, ku rukiko habaye iminduka
Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica, wari utegerejwe kuburana kuri kimwe mu byaha akekwaho, urubanza rwe rwasubitswe ku busabe bw’Ubushinjacyaha.
Kazungu Denis wagombaga kuburanira ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, byari biteganyijwe ko urubanza rwe rutangira saa tatu za mu gitondo.
Abanyamakuru bari bazindukiye ku cyicaro cy’Urukiko ndetse n’abandi bari baje kumva uru rubanza, ariko bategereza ko Kazungu baraheba.





