Kenya: Abagabo 32 barekuwe nyuma yaho bari barakatiwe imyaka 20 y'igifungo muri Uganda
Kenya: Abagabo 32 barekuwe nyuma yaho bari barakatiwe imyaka 20 y'igifungo muri Uganda
Aba bagabo batawe muri yombi umwaka ushyize 2023 aho bari bafatanywe amasasu, bahise baburanishwa bakatirwa imyaka 20, ariko nyuma y'ubujurire bahise barekurwa bahita bataha mu gihugu cyabo.
Abo bagabo bo mu bwoko bwitwa Turkana, batawe muri yombi bazira gutungo Amasasu bahita bagezwa imbere y'ubutabera bakatirwa imyaka 20.
Nyuma yo gukatirwa icyo gihano, Guverineri wa Turkana witwa Jeremiah Lomorukai, yahise ajuririra icyo gihano, maze mu rubanza rw'ubujurire abo bagabo bahita bagirwa abere barataha.
Igitangaje kuri abo bagabo ngo ntabwo bemerewe guhita bajya mu miryango yabo batabanje ku bagangahura.
Mu migenzo bazabakorera mbere yo kujya mu miryango yabo, bazabanza ba babasukeho amaze nk'ikimenyetso cyuko imiziro yose bafite ibahanaguweho., ibyo ni birangira nibwo bazaba bemerewe gusubira mu miryango yabo.







