Nyirakuru wa The Ben yapfuye yerekeza kwa muganga

Mar 28, 2024 - 02:53
 0
Nyirakuru wa The Ben yapfuye yerekeza kwa muganga

Nyirakuru wa The Ben yapfuye yerekeza kwa muganga

Mar 28, 2024 - 02:53

Nyirakuru wa The Ben yatabarutse mu gitondo cyo ku itariki 28 Werurwe 2024 ubwo yari mu nzira ajyanywe kwa muganga.

Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga.

Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”

Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubwara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamela bibuka ifoto y’uyu mucyecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.

Yari atuye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501