Kenya: Mugahinda n'ikiniga umuyobozi ukomeye yatangaje ko ahembwa ubunyobwa gusa atari umushahara

Jul 31, 2024 - 22:30
 0
Kenya: Mugahinda n'ikiniga umuyobozi ukomeye yatangaje ko ahembwa ubunyobwa gusa atari umushahara

Kenya: Mugahinda n'ikiniga umuyobozi ukomeye yatangaje ko ahembwa ubunyobwa gusa atari umushahara

Jul 31, 2024 - 22:30

Umuyobozi uherutse guhabwa kuyobora inama y'ubutegetsi ishinzwe amazi, yavuze ko atanyuzwe n'umwanya yahawe na Perezida William Ruto kuko ahembwa Ubunyobwa atari Umushahara.

Rashid Echesa, wigeze kuba ari Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y'imikino, yavuze ko atanyuzwe n'inshingano bamuhinduriye maze avuga ko ahembwa Ubunyobwa atari umushahara ahabwa.

Ubwo bari mu nama y'abayobozi yabereye muri Kakamega, Echesa yahishuye ko ahembwa Amashilingi ibihumbi 54.000 ku kwezi. 

Ibi Echesa yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga, yagize ati" ndagira ngo nsubize abibaza icyahindutse kugirango mu kimenye, mbera nambere ndagirango nshimire Perezida ku nshingano yampaye zo gukorera abanyakenya., ariko amaboko yange araboshye kuko inama y'ubutegetsi mbereye Umuyobozi iterana inshuro esheshatu mu mwaka. Buri uko duteranye bampa ibihumbi 54.000 na nyuma y'ukwezi ngahembwa 54.000", aya rero kurijye mbona ameze nko guhembwa Ubunyobwa".

Uyu Muyobozi yavuze kandi ko hari ibyo Perezida Ruto yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga muri 2022 ariko kugeza nubu akaba atarabikora. 

 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06