Rubavu: Umugenzi yakubiswe n'umukozi ukata amatike ubwo yari agiye gutega imodoka
Rubavu: Umugenzi yakubiswe n'umukozi ukata amatike ubwo yari agiye gutega imodoka
Mu karere ka Rubavu umugenzi yakatishije itike ariko agiye kwinjira mu modoka ngo agende akubitwa izakabwana n'umukozi ukata amatike kuri iyo modoka
Mu karere ka Rubavu umugenzi yagiye gutega imodoka maze umwe mu bakora kuri iyo modoka aramukubita kugeza ubwo amucagaguririyeho imyenda yari yambaye ndetse ndetse aranamukomeretsa.
Ubwo uyu mugenzi yaganiraga w'itangazamakuru yasobanuye isanganya yahuye naryo ubwo yari agiye kwinjira mu modoka yari yakatishije isanzwe itwara abagenzi ya kompanyi ya kivu belt express.
Uyu mugenzi yavuze ko yakatishije itike saa 15h00 kuri allete y'ahitwa mu rugerero ho mu karere ka Rubavu ubundi agategereza imodoka kugeza ubwo imugezeho saa kumi nimwe ariko ngo agiye kwinjira mu modoka uwamukatiye itike yanga ko ayinjiramo dore ko hahise haza undi mugenzi wari wemeye kwishyura amafaranga 1700Rfw mugihe uyu we yari yishyuye 1200Rfw cyane ko ari nayo bari basanzwe bishyura kuva rugerero ugera mu gacyeri
Uyu mugenzi ubwo yasabwaga gutanga umwanya nawe yabyanze ubundi yinjira mu modoka ariko uwamukatiye itike amusohoramo nabi amukubita yewe dore ko yamucagaguririyeho imyenda yari yambaye ndetse aranamukomeretsa kuburyo bukabije.
Ibi bikimara kuba umwe mu bakozi bakuru biyi kompanyi itwara abagenzi ya kivu belt express yahamagawe n'abanyamakuru abazwa ibyiki kibazo ariko abihakana yivuye inyuma avuga ko nta mukozi wabo wegeze ahohotera umugenzi.
Uyu mugenzi arasaba kurenganurwa kuko ngo ibyo yakorewe ari ihohoterwa.
Polisi y'URwanda ishami ryo mu muhanda ikorera mu karere ka Rubavu yahise itabara maze bajyana uwakomeretse kwitabwaho ku bitaro bya Rugerero.





