Kenya: Pasiteri yirukanye burundu umuvuga butumwa we mu rusengero amuziza ikintu gitangaje

Apr 4, 2024 - 09:39
 0
Kenya: Pasiteri yirukanye burundu umuvuga butumwa we mu rusengero amuziza ikintu gitangaje

Kenya: Pasiteri yirukanye burundu umuvuga butumwa we mu rusengero amuziza ikintu gitangaje

Apr 4, 2024 - 09:39

Umupasiteri witwa Ezekiel Odero, yirukanye burundu umuvuga butumwa we mu rusengero amusaba kujya gushaka undi umubera umushumba uzihanganira agasuzuguro ke.

Ubwo bari mu materaniro Pasiteri Ezekiel Odero,  yarabutswe uwo muvuga butumwa mu materaniro maze ahita amusaba gusohoka akamuvira mu rusengero kubera ko amusuzugura kandi akaba atamwubaha.

Yagize ati" Niwowe cyangwa ni undi muntu? Waje gukora iki hano? Narakubwiye ngo ushake umushumba wawe wundi,  ntuzagaruke hano, ntuzongere kugaruka hano nako gasuzuguro kawe, ibyo mvuga ndi Serious, umuntu unsuzugura ntawe nshaka, uzashake undi mushumba ushobora kwihanganira ako gasuzuguro. 

Ubwo iyo video yajyaga hanze, hari umwe mu batanze ibitekerezo yibaza ati" Uyu ni mukozi ki w'Imana wirukana abantu".?

Hari nundi wavuze ko Amatorero y'iki gihe ari ubucuruzi gusa.

."

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06