Kenya: Umuntu yapfiriye mu myigaragambyo yongera gufata intera kurusha mbere

Jul 16, 2024 - 08:36
 0
Kenya: Umuntu yapfiriye mu myigaragambyo yongera gufata intera kurusha mbere

Kenya: Umuntu yapfiriye mu myigaragambyo yongera gufata intera kurusha mbere

Jul 16, 2024 - 08:36

Kuri uyu wa Kabiri, nibura umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yongeye kwamagana leta muri Kenya, ubwo abapolisi bagonganaga n’abigaragambyaga basaba ko perezida William Ruto yegura nk’uko umunyamakuru wa Reuters yabitangaje.

Imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko mu gihugu hose yatangiye ukwezi gushize yamagana izamuka ry’imisoro yarakomeje nubwo Ruto yamaze gukuraho amategeko no kwirukana abaminisitiri hafi ya bose.

Impirimbanyi zivuga ko bifuza ko Ruto yakwegura kandi bagasaba ko habaho impinduka zifatika zo guca ruswa no gukemura imiyoborere mibi.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya iterwa inkunga na leta (KNCHR) kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko byibuze abantu 50 bamaze gupfira mu myigaragambyo kugeza ubu.

Amashusho ya Reuters TV yerekanye ko mu mujyi wa Kitengela, umujyi uherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Nairobi, abapolisi barashe inshuro nyinshi berekeza mu bigaragambyaga babarirwa mu magana, bamwe muri bo bakaba bateraga amabuye.

Abigaragambyaga kandi batwitse amapine, bazunguza amabendera ya Kenya baririmba bati "Ruto agomba kugenda!" Umunyamakuru wa Reuters yabonye umurambo w’umuntu wigaragambyaga aryamye hasi n’amaraso ava mu gikomere cyo mu mutwe. Umuvugizi wa polisi y’igihugu yanze kugira icyo atangaza.

Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Kabiri, ngo yasaga nkaho ari imwe mu yikomeye kuva Ruto yakuraho itegeko ryo kongera imisoro ku wa 26 Kamena. Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko imyigaragambyo yabaye byibuze mu ntara 23 muri 47 za Kenya.

Mu mujyi wa Nairobi, abapolisi bashinzwe kurwanya imyigarambyo barashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya. Serivisi ishinzwe ambulance yashyize ahagaragara amashusho kuri X yerekana abakozi bayo batwaye umuntu wakomeretse.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06