Kenya: Uwishe Rebecca Cheptegei nawe yapfuye azize ubushye yakuye mu nkongi y’umuriro

Sep 10, 2024 - 10:49
 0
Kenya: Uwishe Rebecca Cheptegei nawe yapfuye azize ubushye yakuye mu nkongi y’umuriro

Kenya: Uwishe Rebecca Cheptegei nawe yapfuye azize ubushye yakuye mu nkongi y’umuriro

Sep 10, 2024 - 10:49

Uwahoze ari umukunzi wa w’umukinnyi w’imikino ngororamubiri w’Umugandekazi, Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Kenya azize ubushye yakuye mu nkongi y’umuriro yatangije ubwo yatwikaga uyu Mugandekazi mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa Kabiri, ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uwahoze ari umukunzi w’umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Uganda, Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Kenya. Biravugwa ko uyu mugabo yahiye cyane mu gihe ubwo yagabagari uyu mukinnyi wari intyoza mu gusiganwa muri marathon.

Polisi yavuze ko Dickson Ndiema Marangach yinjiye mu rugo rwa Cheptegei ku itariki ya 1 Nzeri ubwo yari mu rusengero ari kumwe n’abakobwa be bombi.

Agarutse mu rugo, abayobozi bavuze ko yamusutseho lisansi yarangiza akamutwika imbere y’abana be.

Cheptegei yahiye hafi 80% by’umubiri we ahita apfa nyuma y’iminsi ine y’igitero cyo ku itariki ya 1 Nzeri.

Marangach, wafashwe n’inkongi y’umuriro hafi 30% y’umubiri we, yapfuye saa moya n’iminota 50 z’ijoro (1650 GMT) kuri uyu wa Mbere ushize, nk’uko byatangajwe na Daniel Lang’at, umuvugizi w’ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital muri Eldoret, mu burengerazuba bwa Kenya, aho Cheptegei na we yavuriwe agapfira.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06