Kenya:Opozisiyo igiye kwitambika umwanzuro wo kohereza abapolisi muri Haiti
Kenya:Opozisiyo igiye kwitambika umwanzuro wo kohereza abapolisi muri Haiti
Ejo ku wa gatatu, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya Dr. John Ekuru Longoggy Aukot, yavuze ko ateganya gutangiza ikindi ikirego gishya cy’urukiko kirwanya gahunda yo kohereza abapolisi muri Hayiti.
Uyu munyapolitiki avuga ko bidakwiye ko Kenya yohereza abapolisi muri Haiti mu gihe Perezida William Ruto atarakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu cye.
Ati" Muri iki cyumweru rero, perezida wacu, WilliamsRuto
, bivugwa ko yashyize umukono ku masezerano akomeye na Minisitiri w’intebe wa Haiti, ArielHenri, yohereza abapolisi 1000 muri Haiti "kugarura umutekano. Abanyamerika, Abafaransa, Abanyakanada, n’Abanyaburezili bafite ingufu zikomeye bahari.None, ni iki Kenya igiye gukora muri Haiti mu gihe tudashobora guhangana n’abajura b’inka mu majyaruguru ya Kenya?
Mu Kwakira k’umwaka ushize, Kenya yemeye ko izohereza abapolisi mpuzamahanga bemerewe n’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Haiti, kugira ngo bafashe kurwanya ubugizi bwa nabi bw’agatsiko k’amabandi kazengereje umujyi.
Muri Mutarama, urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse iyi gahunda yo kohereza abapolisi muri iki gihugu kuko binyuranyije n’itegeko nshinga kubera ko nta masezerano azwi hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa gatanu ushize, perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko we na minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, basinyanye amasezerano agamije gukurikirana byihuse kugenda kwa polisi ya Kenya muri Haiti.
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyahayiti bakomeje kugenda bapfa, abandi bakaburirwa irengero.Umurindi w’ubwicaanyi kugeza ubu bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko aya mabandi asabye ko minisitiri w’intebe Ariel Henry yegura.







