Burera:Ikigo Mbonezamikurire y'abana bato cya Kamanyana gifatiye runini Ababyeyi bakora ,ubucuruzi bwambukiranya umupaka

Aug 7, 2025 - 02:15
 0
Burera:Ikigo Mbonezamikurire y'abana bato cya  Kamanyana gifatiye  runini  Ababyeyi bakora ,ubucuruzi bwambukiranya  umupaka

Burera:Ikigo Mbonezamikurire y'abana bato cya Kamanyana gifatiye runini Ababyeyi bakora ,ubucuruzi bwambukiranya umupaka

Aug 7, 2025 - 02:15

Mu Karere ka Burera hari Ingo Mbonezamikurire y’abana bato 1,244. Muri zo harimo 1,049 zikorera mu Ngo bwite z’abaturage biyemeje gutanga inzu zabo kugira ngo zifashirizwemo abana nyuma yo gusuzuma; bikagaragara ko zujuje ibisabwa, 129 zikorera mu bigo by’Amashuri, 61 zegerejwe abaturage zirimo izikorera mu nyubako za Leta nk’Ibiro by’Utugari n’Ibigo Nderabuzima; 4 zita ku bana b’abakozi b’Inzego zinyuranye harimo abakora mu Birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro; hakaba n’urugo rumwe ruri ku mupaka wa Cyanika rwita ku bana b’ababyeyi bakora ubucuruzi nyambukiranyamipaka.

Ababyeyi bafite abana barererwa mu Bigo Mbonezamikurire y’Abana bato bahamya ko ibyo bigo bibafatiye runini kubera ko bahasiga abana babo; bakajya mu mirimo ibateza imbere; bakabafata batashye.

Ahishakiye Jean Claude ni umwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu Kigo Mbonezamikurire kiri hafi y’umupaka wa Cyanika, mu Murenge wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ugaragaza inyungu afite mu kuba iki Kigo cyaruhatse aha hantu. 

Agira ati:"Ubusanzwe; njye na Madamu dukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Iyo Madamu yambukaga agiye mu bikorwa by’ubucuruzi mu Gihugu cya Uganda; yagombaga kugaruka mu rugo kugira ngo yonse umwana. Kuza konsa umwana byatwaraga nibura amasaha abiri."

Ahishakiye yakomeje ubuhamya bwe agira:"Nyuma y’iyubakwa ry’iki Kigo, tuhazana umwana wacu; akahiriranwa n’abandi bana; aho bitabwaho; bakagaburirwa indyo yuzuye, bakigishwa ibintu binyuranye hagamijwe gukangura ubwenge n’ubwonko bwabo. Iyo dusize umwana wacu aha hantu tuba twizeye ko yitabwaho uko bikwiriye; tuba twizeye ko afite umutekano."

Hagenimana Clementine na we ni umwe mu babyeyi bafite abana barererwa muri iki Kigo Mbonezamikurire y’Abana bato kiri hafi y’umupaka wa Cyanika. Agaragaza akamaro k’icyo kigo agira ati:"Iyubakwa ry’iki kigo byateje imbere umuryango wanjye kubera ko umwanya nakoresha mbere y’iyubakwa ryacyo nza konsa no kugaburira umwana mba nkora ibikorwa biteza imbere umuryango wanjye. Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yarakoze cyane ku bwo kutwubakira iki Kigo, ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage. Ababyeyi batazana abana babo mu bigo mbonezamikurire barabahemukira cyane; kandi na bo badindiza iterambere ryabo. Umubyeyi wese ufite umwana akwiriye kumujyana mu rugo mbonezamikurire."

Yagize kandi ati"Usibye kwita ku bana bacu, muri iki Kigo tuhigira gutegura indyo yuzuye kugira ngo dukumire imirire mibi n’igwiringira ku bana bacu. Tuhigira kandi uburyo twarushaho kurangwa n’isuku mu miryango yacu kugira ngo twirinde indwara ziterwa n’umwanda. Tuhaherwa kandi inyigisho ku mibanire myiza hagati y’abagize umuryango zidufasha kwirinda amakimbirane kuko ari mu bitera imirire mibi ku bana. Iki kigo, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere twagejejweho tubikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame iteza imbere imibereho y’umuturage n’Igihugu muri rusange. Imana imuhe ubuzima buzira umuze; akomeze atugeze ku rindi terambere."

Ku Kigo Mbonezamikurire y’abana bato kiri hafi y’umupaka wa Cyanika mu Kagari ka Kamanyana harererwa abana 90. Muri bo 42 ni abahungu, 48 ni abakobwa; ndetse harimo abana batatu bafite ubumuga.

    Yanditswe na Nkurunzuza Bonaventure