Ubutabera: U Bubiligi bufite dosiye 49 z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bataraburanishwa

Mar 30, 2024 - 23:41
 0
Ubutabera: U Bubiligi bufite dosiye 49 z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bataraburanishwa

Ubutabera: U Bubiligi bufite dosiye 49 z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bataraburanishwa

Mar 30, 2024 - 23:41

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwagaragaje ko bufite amadosiye 49 y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 30 ihagaritswe.

U Bubiligi bugaragaza ko bugifite dosiye 49, zirimo enye zoherejwe mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi aho biteganyijwe ko ruzaburanisha ebyiri umwaka utaha.

Mu madosiye 45, bigaragazwa ko 33 ziri gukorwaho iperereza naho 12 ziracyari ku rwego rwo gukusanywaho amakuru.

Kugeza ubu dosiye ebyiri zari ziri gukorwaho iperereza ziherutse gushyira ahagaragara abaziregwamo bagomba gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi.

Muri abo, umwe yashinjwe ku wa 21 Kamena 2023, undi kuri 26 Mutarama.

Umwe ni Venant Gakwaya w’imyaka 78 yahoze ari umucuruzi ukomeye muri Butare ukurikiranyweho gutera inkunga Interahamwe zagize uruhare rukomeye mu kurimbura abatutsi mu Rwanda.

Amakuru yerekana ko Gakwaya yari mu gatsiko ko gukusanya inkunga y’amafaranga igenewe Interahamwe n’ubwicanyi “Comité de financement de l’auto-défense civile”.

Karimo Rutayisire Faustin wari superefe kuri Perefegitura ya Butare, Sebalinda Jean Baptiste wari Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari (DAF) mu ruganda rw’ibibiriti i Butare n’abandi.

Ashinjwa kandi imvugo z’urwango zambura ubumuntu Abatutsi.

Undi ntiharatangazwa imyirondoro ye ariko byatangajwe ko yahoze ari Umuyobozi w’ishuri ku Kibuye mu Burengerazuba bw’u Rwanda nka hamwe mu hiciwe benshi.

Abakekwa bose batuye mu Bubiligi guhera mu 2000. Hasabwe kuba bakoherezwa mu nkiko ndetse kuri ubu hategerejwe icyemezo.

U Bubiligi bwabaye igihugu cya mbere cyo hanze y’u Rwanda cyaburanishije abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu 2001 habaye urubanza rwasize abagera kuri bane bahamijwe ibyaha by’intambara dore ko bari bataremeza guhana ibyaha bya Jenoside.

Mu 2019 nibwo Neretse Fabien uzwi nka Nsabimana yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye muri Kigali na Mataba, wakatiwe igihano cy’imyaka 25 biba intambwe ikomeye itewe.

Kuri ubu hamaze kuburanishwa imanza eshashatu zahamijwemo ibyaha abantu bagera ku 11.

U Bubiligi bufite dosiye 49 z'abakekwaho ibyaha bya Jenoside butaraburanisha
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268