Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 28 yishwe n’umusore bakundanaga ateraguwe ibyuma mu ijosi no mu nda

Nov 21, 2025 - 08:09
 2
Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 28 yishwe n’umusore bakundanaga ateraguwe ibyuma mu ijosi no mu nda

Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 28 yishwe n’umusore bakundanaga ateraguwe ibyuma mu ijosi no mu nda

Nov 21, 2025 - 08:09

Kigali, mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Gako, Mutoniwase Diane yishwe ateraguwe ibyuma mu ijosi no mu nda. Yiciwe imbere y’akabari yakoreragamo, bikekwa ko yaba yishwe n’uwakoraga cyangwa wakodeshaga icyokezo muri ako kabari afatanyije na Mucoma we.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yishwe ahagana saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugishyingo 2025, bikozwe n’umukunzi we witwa Ruberintwari Nerson w’imyaka 34 afatanyije na mucoma wakoreraga nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Mukeshimana Odette, yemeje ko mucoma bakundaga kwita Kabwa, we yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati ” Uyu Kabwa ariwe mucoma wa Ruberintwari Nerson bafatikanije kwica Umutoniwase Diane kubera ko Diane yari afite akabari hanyuma uyu Ruberintwari Nerson akaba ari we wari ufite icyocyezo wasavingaga abaje kunywa kwa Dianne akaba yari n’inshuti ya Dianne.”

Yakomeje ashimangira ko umuhungu wari uje kugura inzoga saa yine z’ijoro muri ako kabari ariwe wabonye umuvu w’amaraso ahita avuza induru atabaza ndetse bahamagaye nimero ya mucoma n’uwo muhungu bivugwa ko yakundanaga na nyakwigendera n’undi mukozi we ntizacamo.

Yongeyeho ko uyu mucoma yamaze gufatwa ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Masaka ndetse igikorwa cyo gushakisha abandi bafatanyije muri ubwo bwicanyi gikomeje.

INKURU MU BURYO BW'AMASHUSHO YAKOZWE NA KABAKA EMMY

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com