KIGALI: Polisi yafashe abantu batatu bacuruza urumogi

Sep 25, 2025 - 09:02
 0
KIGALI: Polisi yafashe abantu batatu bacuruza urumogi

KIGALI: Polisi yafashe abantu batatu bacuruza urumogi

Sep 25, 2025 - 09:02

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 3 bafite udupfunyika 1253 tw’urumogi, bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Tariki ya 23/09/25, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Kagali ka Bweramvura mu mudugudu wa Agakenke, hafatiwe uwitwa Kwizera Jean Pierre, 20 yrs, afite udupfunyika 402 tw’urumogi, yafashwe bitiurutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be baherereye mu Murenge wa Jabana,akimara gufawa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi.

Tariki ya 24/09/25, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagali ka Rwezamenyo ahazwi nko kuri tapi riuge hafatiwe umusore witwa uwitwa Hakizimana Ibrahim 28Yrs akaba yarashinzwe gushakira abakiriya b’urumogi umukobwa witwa Ngirimbabazi Shallon 25Yrs ufite sitoke y’urumogi mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye Kagali ka Gatare, abapolisi bageze iwe bamusangana urumogi udupfunyika 851.

Shallon akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we (uri gushakishwa n’inzego z’umutkano) ukorera mu Karere ka Gicumbi nawe akaruha Hakizimana akajya ku rucuruza mu bice by’inyamirambo.

Aba bose uko ari batatu ndetse n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’igihugu irashimira abaturage batangira amakuru ku gihe aba bantu bagafatwa uru rumogi rutarakwirakwira mu baturage, ikanibutsa abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa.

Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Nibabireke bashake ibindi byo gukora kuko ibiyobyabwenge uretse kugukenya ntibyagukiza.

Polisi y’igihugu ntabwo izihanganira umuntu wese uroga abaturage akabaha ibiyobyabwenge.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

     Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure