Ingabo za Afurika y’Epfo zatezwe igico bazikorera ibya mfura mbi
Ingabo za Afurika y’Epfo zatezwe igico bazikorera ibya mfura mbi
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah bateze igico ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zikorera mu karere ka Macomia, intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, batwika imodoka ebyiri.
Ingabo za Afurika y’Epfo zagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) muri Cabo Delgado muri Kanama 2021, gusa muri Mata 204 ubwo bwarangiraga imburagihe, inyinshi zaratashye.
Ikinyamakuru Club of Mozambique cyatangaje ko muri Cabo Delgado hasigaye abasirikare amagana ba Afurika y’Epfo, bahawe inshingano yo gufasha ingabo za Mozambique gukomeza kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Muri iki gitero zagabweho, imodoka zazo zangijwe n’inyeshyamba ni ebyiri muri eshanu ni z’imitamenwa yo mu bwoko bwa Casspir izwi mu mpine nka APCs, zari zishoreranye.
Byemezwa ko aba basirikare batabawe na bagenzi babo bo mu mutwe udasanzwe bazanywe na kajugujugu ya Oryx, bahangana n’izi nyeshyamba kugeza bazisubije inyuma.
Uretse izi modoka zangiritse, iki kinyamakuru cyemeza ko nta musirikare wa Afurika y’Epfo wiciwe mu mirwano yamaze iminota igera kuri 45 cyangwa ngo akomereke.
Ibiro by’ingabo za Mozambique (FADM) byatangaje ko nyuma y’aho inyeshyamba zitsinzwe, zahungiye mu gace kitwa Mucojo kandi ko umwe mu bayobozi bazo witwa Issa yishwe n’ibikomere nyuma yo gufatwa mpiri.
Ingabo za Afurika y’Epfo n’iza Tanzania ni zo za SADC ziyemeje kuguma muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe iza Mozambique gukomeza kurwanya iterabwoba, hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu.





