Kigali: yafashwe n'amashanyarazi ahita yitaba Imana

Aug 18, 2025 - 12:48
 0
Kigali: yafashwe n'amashanyarazi ahita yitaba Imana

Kigali: yafashwe n'amashanyarazi ahita yitaba Imana

Aug 18, 2025 - 12:48

Mu mujyi wa Kigali umuturage yafashwe n'amashanyarazi ubwo yari agiye mu kazi ahita yitaba Imana

Mu murenge wa kigarama Akagari ka kigarama umudugudu wa byimana haravugwa inkuru y'akababaro y'umuturage witwaga schadrack Niyonkuru waruzwi ku kazina ka Murundi w'imyaka 39 bivugwa ko yakubiswe n'amashanyarazi ubwo yari afashe kw'ipoto.

Amakuru atangwa n'abaturage bavugako nyakwigendera yari yaje aha kuko ari ku ndege hamwe na mugenzi ubwo byari saa moya za mugitondo cyo kuwa 16 Kanama ubwo bari bagiye mu kiraka cyo gutwara umucanga. 

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuzeko iki kibazo cy'iyi poto batahwemye kukigeza ku buyobozi kugirango ibe yahindurwa kuko hari haraciwe amarenga ko ibamo amashanyarazi rimwe na rimwe ajya abafata.

Umuvugizi wa polisi Mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yemeje aya makuru y'urupfu rwa nyakwigendera yemeza ko inzego z'umutekano zahise zitabara.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro kugirango ubanze ukorerwe isuzuma ngo hamenyekane neza icyamwishe.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089