Kigali/Kimisagara: Umugabo yasambanyije umwana we ahita yishira mu kagozi
Kigali/Kimisagara: Umugabo yasambanyije umwana we ahita yishira mu kagozi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Birama, mu Kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, hatangiye kumvikana inkuru y’incamugogo y’urupfu rw’umugabo wasanzwe mu mugozi yiyahuye bikekwa ko yabitewe no gusambanya umwana we yabyaye.
Bamwe mu baturage batandukanye basanze uyu nyakwigendera akiri mu mugozi, babwiye ibitangazamakuru bya BTN dukesha iyi nkuru ko, byamenyekanye nyuma yuko umwana we avuye guhuruza abaturage abamenyesha ko se wamubyaye witwa Baranyeretse Theoneste uzwi ku izina rya Kavamahanga uwacuruzaga imisego amaze kumusambanya noneho yagaruka agasanga yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Umwe ati” Twatunguwe no kumva umwana atubwira ngo se arapfuye kandi aribwo yaramaze kutubwira ko amaze kumusambanya”.Undi ati” Bibaye rwose ku isaha ya Saa Munani n’Igice, ndi umwishywa we kugirango mbimenye ni uko bampamamagaye bambwira bati” musaza wa nyoko yapfuye” ubwo rero nanjye nje mpuruye”.
Abaturage banavuze ko ibyabaye ari ubukunguzi.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zahise zihagera, RIB yatangiye iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Baributsa.
Nyakwigendera apfuye yabanaga n’abana be yatanu we n’umugore bashakanye.





