Kinshasa: Umuyobozi wa gereza ya Makala ari guhigishwa uruhindu nyuma y’uko gereza yiciwemo imfungwa 129
Kinshasa: Umuyobozi wa gereza ya Makala ari guhigishwa uruhindu nyuma y’uko gereza yiciwemo imfungwa 129
Inzego zishinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gushakisha umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa, Joseph Yusuf Maliki, nyuma y’uko iyo gereza yiciwemo imfungwa 129.
Mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024 ni bwo izi mfungwa zishwe, ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani yasobanuye ko harimo 24 zarashwe n’abacungagereza.
Minisitiri Shabani yavuze ko kandi hari izindi mfungwa 59 zakomeretse, izindi z’abagore zisambanywa ku ngufu na ngenzi zazo z’abagabo.
Uwo munsi Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yasuye iyi gereza, atangaza ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo abagize uruhare muri izi mpfu bamenyekane, bagezwe mu butabera.
Kuri uyu wa 5 Nzeri, urukiko rwa Kinshasa rwatangiye kuburanishiriza muri gereza ya Makala imfungwa zikekwaho kugerageza gutoroka uwo munsi. Zishinjwa ibyaha birimo gutwika ku bushake no gusambanya ku ngufu.
Minisitiri Mutamba yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umuyobozi w’iyi gereza kubera uruhare akekwaho kugira mu mpfu z’izi mfungwa n’iyangirika ry’inyubako zaho. Yamusimbuje by’agateganyo Deko Madeleine wari umwungirije.
Minisitiri Mutamba yatanze uruhushya rwo gushakisha Maliki kugira ngo agezwe mu butabera mu gihe bivugwa ko ubwo izi mfungwa zari zimaze kwicwa, yahunze igihugu.
Uru rubanza ruri kubera muri gereza ya Makala ruyobowe n'abasirikare.
Imfungwa zishinjwa kugerageza gutoroka gereza ya Makala zatangiye kuburanishwa







