Umugabo yaririye mu rukiko nyuma yuko umugore amushinja kutaryoshya imibonano mpuzabitsina
Umugabo yaririye mu rukiko nyuma yuko umugore amushinja kutaryoshya imibonano mpuzabitsina
Umugabo ararira ayo kwarika nyuma yo gusezerana n'umugore amubwira ko Ari isugi ariko akaza kuregera urukiko amushinja kutamuhaza mu mibonano mpuzabitsina.
Mu gihungu cya Nigeria inkuru yazindutse iyoboye izindi, ni inkuru y'umugabo witwa Israel usanzwe Ari umuyobozi mukuru wa Davido'a logistic nyuma yaho yisanze mu rukiko aburana n'umugore Sheila kuri gatanya nyuma yamezi agera ku 8 ahunze urugo amuziza kutamushimisha mu mibonano mpuzabitsina.
Ubwo Israel yumvaga ibyo umugore amushinja yaririye murukiko Ati" uyu umugore ntacyo ntamuhaye,yaba kumfasha mubyo imitungo,akata telephone nkamuha igezweho Ako kanya,mugurira imirimbo itandukanye Kandi ihenze, gusa ntunguwe no kumva ko ntamunyura mu mibonano mpuzabitsina Kandi icyatumye mushaka aruko yampamirije ko Ari isugi"
Israel yakomeje ashimangira ko umugore we Ari umubeshyi kuko ntakuntu ataba yari yarahuye n'abagabo benshi ngo amenye ko uwe atamushimisha nkuko abishaka.
Mu Gusubiza umugabo we madame Sheila yavuze ko kuba Ari isugi yari isugi ariko ntago yayoberwa ibiryoshye ngo nuko atarabiryaho.







