Wari uzi ko imyitwarire y’umugore igena icyerekezo cy’urugo n’imikorere y’umugabo we?

Feb 16, 2026 - 17:40
 0
Wari uzi ko imyitwarire y’umugore igena icyerekezo cy’urugo n’imikorere y’umugabo we?

Wari uzi ko imyitwarire y’umugore igena icyerekezo cy’urugo n’imikorere y’umugabo we?

Feb 16, 2026 - 17:40

Iyo umugore arangwa n’urugwiro, akishyira mu mwanya w’abandi, kandi akabana neza n’abo mu rugo rwe, urwo rugo ruhinduka ahantu heza ho guturiza no gusubiza ubwenge ku gihe. Bamwe banavuga ko iyo umugore yishimye n’ubuzima bw’abamukikije buba busendereye ibyishimo.

Umugabo wumva atuje kandi anezerewe ari mu rugo rwe, yigirira icyizere kandi akarushaho gutekereza cyane ku bintu byabateza imbere.

Uko umugore we amufata, bimwongera imbaraga zo gukora cyane; mu byerekeye imitekerereze ya muntu byitwa ‘Emotional Contagion’.

Emotional Contagion ni uburyo abantu bagenda bahererekanya amarangamutima; kubera ko abagore borohorerwa no kugaragaza amarangamutima kurusha abagabo, akenshi usanga amarangamutima yabo ari yo yiganje mu rugo.

Iyo umugore ahora aganya, anenga ibintu byose, arakazwa n’ubusa, cyangwa akitarura umuryango we, umwuka mu rugo urahinduka.

Uko iminsi igenda ihita, usanga umugabo n’abana be batagishishikajwe no guteza imbere umuryango wabo; ibi ntabwo biterwa n’uko baba batabyitayeho, ahubwo biterwa n’uko baba bumva ntacyo bimaze.

Igihe kiragera ukabona umugabo wahoze akunda akazi, asigaye ashishikazwa no kwigira mu kabari kuko ari ho abonera amahoro. Uzasanga abagabo benshi badakunda kujya mu tubari, kugeza igihe bashakiye abagore; ibyo ntabwo bibaho kubw’impanuka.

Umugore uzi ubwenge yibanda ku byo umugabo we ashoboye, kandi akabirata, aho kwibanda ku ntege nke ze. Amwibutsa ko ahari, mu gihe umugabo yumva ko Isi yose yamutereranye, akamubwira ko ashoboye mu gihe nta mukoresha uri kumwizera ngo amuhe akazi.

Uko umugore avugisha umugabo we, cyane cyane iyo hari abandi bantu, bishobora gutuma arushaho kwigirira icyizere, cyangwa se agatakaza n’icyo yari afite.

Twabyanga, twabyemera, akenshi umugore ni we ugena umwuka wo mu rugo; kuko amagambo ye n’imyitwarire ye bishobora kubaka cyangwa bigasenya ibintu umuryango.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure