Ubukene butumye SADC ivana ingabo za yo muri Mozambique

Mar 29, 2024 - 04:07
 0
Ubukene butumye SADC ivana ingabo za yo muri Mozambique

Ubukene butumye SADC ivana ingabo za yo muri Mozambique

Mar 29, 2024 - 04:07

Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Iterambere w’Ibihugu bya Afurika ishyira Amajyepfo (SADC) kurwanya intagondwa z’Abayisilamu mu majyaruguru ya Mozambique zigiye kuva muri iki gihugu kubera ikibazo cy’ingengo y’imari.

Kwigomeka ku buyobozi kw’izi ntagondwa kumaze imyaka 6 kwatumye u Rwanda rwohereza ingabo muri Mozambique, ku busabe bwa guverinoma y’iki gihugu, zakurikiwe n’ingabo za SADC.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yavuze ko Ingabo za SADC zizava muri iki gihugu muri Nyakanga nk’uko iyi nkuru dukesha dailyfriend.co.za ikomeza ivuga.

Yavuze ko SADC ubu ifata aha hantu nk’ahatuje ugereranyijeno mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho SADC yohereje izindi ngabo.

Nyusi yavuze ko ariko ko intambara yo kurwanya intagondwa itararangira kandi ibihugu byavuze ko bizakomeza kwifuza gukorana na Mozambique hagati y’igihugu n’ikindi mu kurwanya intagondwa.

Inyeshyamba zaranzwe n’ibitero byinshi byibasiye abasivili n’abasirikare, byatumye hashakwa igisubizo cya gisirikare muri Nyakanga 2021.

Ku ikubitiro, inkunga yaturutse mu Rwanda, yohereje abasirikare barenga 2000 muri Mozambque aho mu gihe gito zahise zibohoza ibice byinshi by’ingenzi byari bimaze imyaka bigenzurwa n’intagondwa.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501