Gakenke: Ikirombe cyagwiriye abantu 72, barindwi bahasiga ubuzima abandi barakomereka

Dec 8, 2025 - 12:02
 1
Gakenke: Ikirombe cyagwiriye abantu 72, barindwi bahasiga ubuzima abandi barakomereka

Gakenke: Ikirombe cyagwiriye abantu 72, barindwi bahasiga ubuzima abandi barakomereka

Dec 8, 2025 - 12:02

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, cyagwiriye abantu 72 barindwi bahasiga ubuzima abandi batabarwa bakomeretse hari n’abahungabanye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, ubwo abakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na Koperative KOMIKAGI isanzwe ihacukura byemewe n’amategeko, binjiraga muri iyo mirimo ariko baza kugwirwa n’ikirombe.

Ubutabazi bwahise butangira gukorwa ariko kuko abacukuraga bari bageze kure biragorana kuko basanzemo amazi menshi bituma bakurwamo hari barindwi bamaze gupfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko ubuyobozi bwihutiye gutabara no guhumuriza abaturage kandi ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kuri iki kibazo.

Yagize ati “Impanuka yarabaye, tukibimenyeshwa ku bufatanye n’izindi nzego turatabara, ariko ku bw’ibyago barinbwi babura ubuzima, twahabyukiye n’uyu munsi duhumuriza abaturage. RMB ikomeje gukora iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka.”

Imibiri y’abitabye Imana yahise itwarwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruli, mbere y’uko ishyingurwa.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure