Kirehe: Abagizi ba nabi batemaguye ingurube y'umuturage

Sep 13, 2025 - 07:13
 0
Kirehe: Abagizi ba nabi batemaguye ingurube y'umuturage

Kirehe: Abagizi ba nabi batemaguye ingurube y'umuturage

Sep 13, 2025 - 07:13

Mu karere ka Kirehe abagizi ba nabi bataramenyekana bitwikiriye ijoro maze batemagura ingurube y'umuturage

Mu mudugudu Wa Bukinanyana Akagari ka bukora umurenge wa Nyamugali ho mu karere ka kirehe abagizi ba nabi bataramenyekana bitwikiriye ijoro maze bajya mu kirâaro batemagura ingurube yari iri muri iki kiraro bayitemagura amaguru n'amaboko ubundi barigendera. 

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace  ntibahwema  kugaragaza  ikibazo cy'umutekano mucye muri ako gace kimaze gufata indi ntera bityo bagasaba inzego z'umutekano ko hakazwa ingamba zo gucunga umutekano muri aka gace cyane ko bagaragaza ko nubwo amarondo akorwa ntacyo bibamariye kuko ibikorwa by'ubujura byabazengereje kandi amarondo akorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka kirehe yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana maze asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.  

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089