Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri 11

Sep 8, 2024 - 00:25
 0
Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri 11

Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri 11

Sep 8, 2024 - 00:25

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri 11.

Ibi byabereye mu murenge wa Nyarubuye,Akagari ka Nyarutunga ku ishuri rya GS Migongo mu karere ka Kirehe.

Nzirabatinya Modetse,Meya wungirije ushinzwe iterambere r’ubukungu mu Karere ka Kirehe yavuze ko ubu batangiye ibikorwa byo kureba uko basana ibyumba byavuyeho ibisenge kugira ngo bitazakoma mu nkokora imyigire y’abana ndetse anizeza ko ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, abana bazatangira ishuri nk’ibisanzwe.

Ati:“Ubu niho turi turimo gushaka uko ibisenge byavuyeho byasubizwaho gusa n’ubwo byagera ku wa Mbere tutarasoza abana baziga nk’ibisanzwe bamwe bazajya biga igitondo abandi ikigoroba.”

Avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo imirimo yo gusana izasozwe vuba.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06